Nyuma yo kwirukana bamwe mu abakinnyi bafatwaga nk’inkingi za mwamba muri APR Fc abandi bakagurishwa mu yandi makipe, biravugwa ko bishobora kuzageza iyi kipe mu mazi abira.

Ibi bishingirwa ko ikipe ya Bugesera kugeza ubu yamaze kugura abandi bakinnyi 2 ba APR bari basanzwe bakomeye muri iyi kipe ariko nyuma bakaza kwirukanwa.
Abasore baguzwe, ni Iradukunda Jean Bertrand yakuriye mu ishuri rya APR FC ryigisha umupira umupira w’amaguru mu gihe Mugenzi Bienvenue bamuguze muri Marines FC muri Kanama 2015, hakiyongeraho na Mwemere Ngirinshuti wari usanzwe akinira Polisi Fc.
Mashami Vicencent, Umutoza wa Bugesera Fc yemeza aya makuru y’igurwa ry’aba basore, akongeraho ko Mwemere we yasinye igihe cyingana n’imyaka 2.
Uyu mutoza ashimangira ko ko hari abandi bakinnyi barimo kuvugana ndetse binakunze ikipe ya Bugesera ikaba yabagura.
Abakurikiranira hafi Ruhago, bavuga ko ibi bishobora gutiza umurindi aba basore baguzwe kuzihimura kuri APR Fc , aho ngo bashobora gushyiramo imbaraga kugirango babashe kugaragaza ko bashoboye n’ubwo birukanywe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


