Urwibutso rwa Jenoside rwo mu ntara y’Uburasirazuba mu karere ka Bugesera rushyinguyemo abasaga ibihumbi 40. Gusa hari impungenge ko mu gihe nta gikozwe, iyi mibiri ishobora kwangirika igashira kuko n’ubundi byatangiye.
Iri yangirika ry’imiriri ishyinguye muri uru rwibutso rikaba ryaratewe kutitabwaho kwayo, aho ubukonje ndetse n’ubuhehere bukabije ari bimwe mu biyangiza bityo hakaba hari impungenge ko mu gihe nta gikozwe yakomeza kugenda ikendera kandi ari hamwe mu habitse amateka ya Jenoside muri kariya karere.
Iyi mibiri ishyinguye mu rwibutso ubundi rwahoze ari ikiliziya. Gusa iyi kiliziya yari iherereye mu murenge wa Nyamata ikaba yaraje guhindurwa urwibutso guhera ku itariki ya 11 Mata 1994, bitewe n’inzirakarenganze zapfiriye muri icyo kiliziya zishwe n’abari bitwaje intwaro n’abasivili bibasiraga Abatutsi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
KT Press dukesha iyi nkuru ivuga ko IBUKA itangaza ko uru rwibutso rwaje kuba urw’amateka y’ubwicanyi bw’indengakamere bwakorewe muri kariya gace, aho rwari rushyinguyemo ababarirwa mu bihumbi 45,308 ariko kugeza ubu imibiri myinshi ikaba yarangiritse ndetse ikaba ishobora no gushira burundu bityo hakaba hakenewe ubufasha mu guhangana n’iki kibazo.
Ni muri urwo rwego, kuri uyu wa Gatandatu, urubyiruko rw’abacitse ku icumu rwibumbiye miryango ya AERG ndetse na GAERG rwasuye uru rwibutso mu bikorwa byo gusukura iyi mibiri ndetse no kurebera hamwe uburyo bwo gukomeza kwishakamo ibisubizo.
Rutayisire Jackson, umuyobozi wungirije wa Ibuka mu Karere ka Bugesera yasabye uru rubyiruko gukomeza ibikorwa by’ubutwari ndetse anarusaba kuzagaruka kunoza iki kigokorwa mu gihe gategerejwe kwinjira muri gahunda y’icyunamo mu kwezi gutaha.
Yagize ati” abacu twakundaga benshi bashyinguye muri uru rwibutso, niyo mpamvu guhera ku itariki ya 7 Mata hagomba kuba hatunganyijwe mu rwego rwo gukomeza guha agaciro abacu.”
Mu mpera z’umwaka washize wa 2016, nibwo Komisiyo y’ighugu ishinzwe Kurwanya Jenocide (CNLG) yatangaje ko hariho gahunda yo gusana inzibutso mu gihugu hose ndetse no kubaka izindi nshyashya zigezweho nk’uko biba biteganywa na Minisiteri ishinzwe imyubakire mu Rwanda, aha kandi CNLG ivugako bateganya kwimurira Imibiri y’Abazize Jenocide yakorewe Abatutsi mu Nzibutso nshyashya zirimo kuzura ndetse n’iziri kumara kuvugururwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kugeza ubu, mu Rwanda ikibazo cyo gusana inzibutso gisa n’ikitarashyirwa mu bikorwa neza, bitewe no kuba ahanini hari inzibutso zishingiye ku bigo, amashuri n’ibindi bityo ugasanga kuzihuriza hamwe n’izigengwa na leta bitoroshye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


