Bugesera: Umujura yaguye mu musarani arapfa ubwo yikangaga irondo akiruka

Sangiza iyi nkuru

Umusore witwa Emmanuel Niyomugabo wo mu karere ka Bugesera mu murenge wa Nyamata yitabye Imana aguye mu musarani ubwo yageragezaga guhunga abanyerondo bamutesheje ubwo yari yagiye kwiba abaturage.
[ad id=”44145″]
Ni mu ijoro ryo kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2016, mu gihe uyu mugabo ngo yari yagiye kwiba mu wundi mudugudu, ubwo yateshwaga n’irondo akagerageza kwirwanaho yiruka ariko umwobo ugasigarana ubuzima bwe.
Urupfu rwa Niyomugabo rwemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba IP Emmanuel Kayigi, ariko ntiyagira byinshi atangaza uretse kuba nyuma yo gukurwa muri uyu musarani umurambo wajyanywe kwa muganga ku bitaro bya ADEPR i Nyamata.
Bamwe mu baturanyi ba Niyomugabo nibo bemeje ko uyu mugabo yari sanzwe yiba ndetse ko yari yagiye kwiba mu mudugudu baturanye aho yasize ubuzima.
[ad id=”44145″]
Turacyakurikiranye inkuru irambuye.
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *