Umugabo bivugwa ko ari mu myaka 40 ku mugoroba wo kuwa 18 Ukwakira 2020, yasanzwe mu macumbi (Lodge) ari ahazwi nko mu Irango mu Murenge wa Mareba, Bugesera, aryamanye n’umwana w’imyaka 17 y’amavuko, nyuma yaje kurekurwa. Ababyeyi b’umwana bavuga ko bumiwe babonye uwafashwe akekwaho gusambanya uyu mwana arekuwe, nyamara ibyangombwa byaba ifishi yakingirijweho( intyoza.com yabashije kubona kopi yayo), yaba icyangombwa cy’amavuko, byose bigaragaza ko afite imyaka 17 y’amavuko. Abaturage bavuga ko uyu mugabo akimara gufatwa, baketse ko n’ubundi nta butabera bakwitega bitewe n’amafaranga n’ikimenyane. Ubu bavuga ko irekurwa ry’uyu mugabo ari ikimenyetso ko nta kabuza imikurikiranire ya dosiye irimo amakemwa. .



