Bujumbura: Abagabo babiri bicishijwe amahiri bashinjwa amarozi

Sangiza iyi nkuru


Abagabo babiri bari batuye muri Komini Kabezi, Intara ya Bujumbura (rural) bakubiswe n’abaturage kugeza bashizemo umwuka, bashinjwa amarozi.

Umwe muri aba bagabo yishwe nyuma y’amakuru yavugaga ko yigambaga ko ari we wirogeye umwana w’umuhungu wapfuye ku wa mbere tariki ya 11 Ukuboza 2017.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Mugenzi we, na we yashinjwaga n’abaturage ko bafatanyije kwica uwo mwana w’umuhungu, abaturage abakaba babaviriyeho inda imwe barabakubita kugeza bashizemo umwuka.

Hagati aho, inzego zishinzwe umutekano zitangaza ko zatangiye iperereza ngo hamenyekane ababa bishe aba bagabo, banasaba abaturage kwirinda umuco wo kwihanira.

Muri Kamena umugabo witwaga Gabriel Basita wari ufite imyaka 60 y’amavuko wakomokaga mu gace Kirambi,Intara ya Ruyigi na we yishwe n’abaturanyi be bamushinja uburozi, uwitwa Nsekambabaye Jean na we akaba yariciwe mu gace ka Mugoboka, komini Bugenyuzi, mu ntara ya Karusi, n’umurambo we uratwikwa, na we ashinjwa amarozi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 


Nsengiyumva Philippe/ Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *