Bujumbura: Alimentation y’Abanyarwanda yari igiye kwibwa hakoreshejwe intwaro

Sangiza iyi nkuru

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere, itariki 06 Werurwe urusaku rw’amasasu rwumvikanye mu murwa mukuru w’u Burundi Bujumbura, aho amakuru atandukanye avuga cyari igikorwa cyo kugerageza kwiba abacuruzi b’Abanyarwanda hakoreshejwe imbunda.

Iyi nkuru dukesha urubuga rwa Indundi.com rwo mu Burundi ivuga ko umuntu witwaje imbunda mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere bashatse kwiba alimentation y’Abanyarwanda yitwa Goshen.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter mu masaha ya saa moya n’iminota irindwi, umuvugizi w’igipolisi, Pierre Nkurikiye, yavuze ko amasasu yumvikanye mu gace ka Bwiza, ubwo abapolisi babuzaga kwiba umujura wari ufite imbunda ya kalachnikov kwiba mu bubiko bwa alimentation Goshen. Yakomeje avuga ko uyu mujura yabashije gucika ariko imbunda yari afite ikaba yafashwe.

capture

Iyi alimentation, Goshen, iherereye ku muhanda ugana kuri kaminuza iruhande rwa paroisse ishaje cyane ya Saint Michel ndetse n’iruhande rw’ibiro by’Umujyi wa Bujumbura. Abaturage bo muri Bwiza ngo mu ijoro ryakeye bakaba bari batashywe n’ubwoba.

Iyi nkuru isoza ivuga ko kwibisha intwaro mu Burundi bimaze kuba akamenyero, aho ngo iyo atari icyicaro cya banki cyatewe aba ari ububiko cyangwa ikindi kigo gisa nk’icy’ubucuruzi.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *