Bujumbura: Ibintu ngo bishobora kuba bibi Perezida Nkurunziza aramutse yishwe

Sangiza iyi nkuru

Usanzwe ari umuyobozi w’impuzamashyaka CNARED, Jean Minani nawe yemeje ko mu Burundi hatangiye gukorwa ubwicanyi buganisha kuri jenoside by’umwihariko agahamya ko ibintu bishobora kuba bibi cyane kurushaho Perezida Nkurunziza aramutse yishwe.
Dr Jean Minani yabitangarije mu nama yari imaze imisi ihuza abayobozi b’amashyaka ahuriye mu mpuzamashyaka CNARED Giriteka, inama yaberaga mu Bubiligi.
Afata ijambo, Dr Jean Minani yemeje ko abashyigikiye Nkurunziza bashobora kumwica cyangwa se akaba yakwicwa n’aberuye bakagaragaza ko bamurwanya, ko ibyo byose bikozwe ibintu byahita biba bibi kurushaho.
Minani uvuga ubwicanyi burimo gukorwa ku mpande zose, ahamya ko umuyobozi w’igihugu yishwe hari uruhande rw’abantu bakwicwa kurusha uko ubu birimo gukorwa, gusa akaba yanze gutangaza uruhande runaka ubwicanyi bukomeje kwibasira nk’uko bitangaza na Bujatoday.
Uyu muyobozi akaba asaba Abarundi bose guhagurukira rimwe haba Abatutsi cyangwa Abahutu bakarwanya ubwo bwicanyi bukomeje guhanurwamo jenoside.
Ibi abitangaje mu gihe iyi mpuzamashyaka CNARED, yari yatangaje ko kuba harimo kwicwa abasirikare bo mu bwoko bumwe bw’Abatutsi ari ikimenyetso kiganisha ahabi h’ejo h’u Burundi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *