Bujumbura: Igitero cy’abantu bitwaje intwaro mu kabari cyahitanye umuntu umwe

Sangiza iyi nkuru

Uwitwa Arnaud Mfuranzima yishwe n’ibikomere by’amasasu yamufashe mu ijoro ryo kuwa Gatandatu ushize rishyira ku Cyumweru mu gitero cy’abantu bitwaje intwaro kuri kamwe mu tubari two mu Mujyi wa Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi.

Abatangabuhamya babibonye bavuga ko abantu babiri bitwaje imbunda, pistolet na AK-47, barashe kuri Arnaud Mfuranzima wari uri kumwe na bagenzi be basangira icyo kunywa. Bamaze gukora ibi abitwaje intwaro bahise bahunga.

Inshuti za nyakwigendera zivugana n’itangazamakuru nk’uko tubikesha SOSMediasBurundi dukesha iyi nkuru, zagize ziti “ Arnaud yafashwe bikomeye ku mutwe. Yahise yihutanwa kwa muganga aho yakorewe operations nyinshi ariko biba iby’ubusa. Byarangiye azize ibikomere ku Cyumweru,”

Umwe mu bakora muri aka kabari avuga ko abakoze ubwicanyi bari ku maguru, kandi ko ako kabari kari karimo abantu benshi ariko bari bazi neza igipimo cyabo.

Ati “ Babanje kumwegera mbere yo kumurasaho”

Bivugwa ko Arnaud Mfuranzima asize umupfakazi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *