Uduce twinshi two mu mujyi w’ubucuruzi wa Bujumbura twibasiwe n’umwijima none abahatuye basigaye bacana buji (Boujie) aho gucana umuriro w’amashanyarazi.Muri izi karitsiye ngo biragoye kubona umusaruro kuko usanga ibikorwa bihakorerwa birimo n’inganda usanga bisaba umuriro w’amashanyarazi.
Ikibazo kirushaho gukara mu gihe hitabajwe imashini zikoresha lisansi(Generator) kuko nabwo usanga itaboneka bitewe n’uko yabuze ku isoko ry’i Burundi.Ibi rero bigatuma abaturage batabaza abahisi n’abagenzi batibagiwe n’inzego zibishinzwe ngo zibabe hafi kuko bitabaye ibyo barisanga mu manga y’ubukene burenze kure ubwo bari barimo.
Bavuga ibi, mu gihe raporo iherutse gushyirwa hanze ku bihugu bifite abaturage binjiza amafaranga macye cyangwa menshi ku mwaka u Burundi bwaje ku mwanya wa kabiri mu binjiza macye cyane.
Ni mu gihe Perezida w’iki gihugu Ndayishimiye Evaliste, yagiye atangaza kenshi ko u Burundi budakennye ahubwo ari imyumvire y’abaturage ndetse ko kubayobora bigoye.
srce: SOSmedia Burundi


