Mu gereza nkuru ya Bukavu, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, imfungwa zisaga 45 zimaze kubura ubuzima kubera ibura ry’imiti.
Kuva mu kwezi kwa 12 umwaka ushize, nibwo imiti yatangwaga na Croix Rouge muri gereza nkuru ya Bukavu yatangiye kuba ikibazo,bityo n’ubundi bufasha izi mfungwa zahabwaga butangira guhagarara, bityo bamwe bitangira kubagiraho ingaruka.
Dr Sifa Musole, umuganga muri gereza aganira na Actualitecd, yagize ati “Habayeho ihagarikwa ry’imiti, nta n’ubwo dufite na parasitamoro muri gereza nkuru ya Bukavu, yewe nta n’ibiribwa bya ngombwa bihari, n’abarwayi twohereza ku bitaro by’ikitegererezo bya Bukavu ntabwo bitabwaho bw’umwihariko”.
Yakomeje avuga ko n’agahimbazamusyi abaganga bahabwaga kahagaze, bityo bikaba birimo kugira n’ingaruka ku mfungwa.
Ati “Tumaze kugira abasaga 45 bamaze gupfa kuva mu kwezi kwa mbere uyu mwaka, turasaba imiti y’agateganyo,…”.
Minisitiri ushinzwe ubuzima mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, Jospin Bitafuana yavuze ko iki kibazo bakizi bakaba barimo kugishakira umuti, ati “Turimo kwiga kuri iki kibazo hamwe na Guverineri w’intara”.
Iyi gereza yubatse muri Komini Kadutu, yari igenewe gufungirwamo abantu 500 none ubu irimo abasaga 1300 bibasirwa cyane n’indwara zandura.


