Bukavu: Umunyarwanda yafashwe agerageza kwinjiza magendu muri Congo

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’agace ka Nyalukemba, mu Mujyi wa Bukavu arahamagarira abayobozi ku nzego zose gukora ibishoboka bagahagarika ibikorwa byose byo kwambuka umupaka kunyuranyije n’amategeko kw’abanyamahanga banyuze mu mugezi wa Rusizi nyuma y’itabwa muri yombi ry’Umunyarwanda wari wambukanye magendu.

Uyu muyobozi witwa Deo Kurasa Bahati yabitangarije Kivutimes kuri uyu wa Gatatu, itariki 30 Ukuboza 2020, nyuma yo guta muri yombi uyu Munyarwanda, hatatangajwe amazina ye, wambutse binyuranyije n’amategeko umugezi wa Rusizi ku itariki 29 Ukuboza 2020 mu masaha ya saa tatu z’ijoro.

Amakuru agera kuri uru rubuga aravuga ko uyu Munyarwanda yari ibicuruzwa birimo amakarito y’inzoga za likeri yari yinjije muri Congo mu buryo bwa magendu. Nyuma yo gufatwa yahise ajyanwa kuri station ya polisi ngo yisobanure.

Deo Kurasa yahamagariye inzego z’umutekano kuryamira amajanja cyane cyane muri ibi bihe by’iminsi mikuru no guhana abanyuranya n’amategeko.

Obedi Manvu Elie, umuyobozi wa sosiyete sivile ya Nyalukemba yamaganye ibi bikorwa, avuga ko kenshi abanyamahanga bakora ibi bikorwa bafatanyije n’abashinzwe umutekano bakorera hafi y’uruzi rwa Rusizi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *