Bukuru Christophe yavuze uko David Luiz yamufashije kwitwara neza muri APR FC

Sangiza iyi nkuru

Bukuru Christophe ukina hagati mu kibuga mu kipe ya APR FC, yatangaje ko amagambo yabwiwe na myugariro David Luiz ukinira Arsenal yo mu Bwongereza ari yo yamuhaye imbaraga zo kwitwara neza mu mwaka ushize w’imikino.

Tariki 11 Ukwakira 2019 ni bwo Umunya-BrĂ©sil, David Luiz yageze mu Rwanda, mu ruzinduko rw’iminsi itatu rwari muri gahunda ya ‘Visit Rwanda’ Arsenal akinira yamamazamo ubukerarugendo bw’u Rwanda.

David Luiz ari mu Rwanda yarebye igice cya mbere cy’umukino wa shampiyona ikipe ya APR FC yatsinzemo Etincelles FC ibitego 3-0. Ni umukino Bukuru Christophe yagaragayemo ndetse anashimwa uko yawitwayemo na David Luiz.

Igice cya mbere cy’umukino kikirangira, Luiz wakiniye amakipe ya PSG na Chelsea yamanutse mu kibuga asuhuza abakinnyi b’amakipe yombi, ageze kuri Bukuru amukora mu ntoki bagumana akanya gato, amwongorera amubwira ko ari umukinnyi w’igitangaza.

Bukuru Christophe yavuze ko David Luiz yamubwiye ati: “Bite mukinnyi wanjye, ufite impano itangaje, uri umukinnyi mwiza cyane, komereza aho.’’

Ni amagambo Bukuru uri mu bakinnyi bitwaye neza mu mwaka w’imikino ushize yemeza ko yamuteye imbaraga nyinshi.

Aganira n’urubuga rwa APR FC yagize ati: “Amagambo ya David Luiz yakomeje kuntera akanyabugabo kenshi, yanyeretse ko hari icyo nshoboye, uretse nanjye Bukuru n’undi mukinnyi uwo ari we wese turi ku rwego rumwe ntabwo waganirizwa n’umukinnyi nk’uriya ngo ubure kugira icyo wunguka.”

Yunzemo ati: ”Ni ikintu nishimiye cyane kuko yanyongereye icyizere cyo kumva ko hari byinshi birenzeho nshoboye, igihe yambwiraga ko nshoboye kandi ngomba gukora cyane.”

Bukuru Christophe yemeza ko kuva yavugana na David Luiz haba mu myitozo ndetse n’umukino arangije gukina asubira mu mashusho ngo arebe uko yitwaye, gusa bikaba bitamutera kwirara dore ko ahubwo ngo bimutera imbaraga zo gukomeza gukora cyane.

Bukuru Christopher yazamukiye muri SEC Academy aca mu makipe nka Rwamagana City, LLB Academique, Mukura Victory Sports, Musanze FC ndetse na Rayon Sports yavuyemo asinyira APR FC Tariki 21 Nyakanga 2019.

Ni umwe mu bafashije ikipe y’ingabo z’igihugu kwegukana ibikombe bitatu mu mu mwaka wa shampiyona ya 2019-20.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *