Ubuzima bwatangiye kugaruka kuri uyu wa Kabiri, itariki 24 Gicurasi 2022, i Bunagana muri Teritwari ya Rutshuru (Kivu y’Amajyaruguru). Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abitangaza, abaturage bahunze imirwano iheruka kuba hagati y’ingabo za Congo (FARDC) n’umutwe wa M23 mu majyepfo ya Bunagana batangiye guhunguka buhoro buhoro. Ariko kugeza ubu, impungenge ziracyari mu majyepfo y’iburasirazuba bwa Bunagana, aharashwe ibisasu biremereye ku wa Mbere.
Ku mugoroba wo kuwa mbere, intwaro zaracecetse mu karere k’imirwano mu majyepfo y’iburasirazuba bwa Bunagana, cyane cyane mu gace ka Ruginga, werekeza ku mupaka na Uganda. Uku gutuza kwatumye abaturage benshi ba Tchengerero, Bunagana bahungiraga muri Uganda bagaruka. Uku kugaruka kwakomeje kuwa kabiri, nk’uko amakuu ahaturuka avuga.
Imisozi yose ya Tchanzu, Runyoni by’umwihariko, yasubiranwe na FARDC, nk’uko amakuru ahaturuka, byemejwe n’ingabo avuga. Kwisubiza ibi bice kwabaye nyuma y’imirwano ikaze, aho ingabo za FARD zifashishije ibitero byo mu kirere ndetse n’intwaro ziremereye ku butaka nk’uko tubikesha Mediacongo.net.
Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda, Colonel Ronald Rwivanga, ndetse bikanatangazwa n’ibitangazamakuru bimwe na bimwe kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere ushize, ibisasu bimwe na bimwe byaguye mu Rwanda bikomeretsa abaturage bo mu Karere ka Musanze mu mirenge ya Nyange na Kinigi. Igisirikare cy’u Rwanda kikaba cyarasabye ko hakorwa iperereza rya ICGLR .
Amakuru aturuka muri Bunagana hagati aho aravuga ko inyeshyamba zirimo kugaragara mu gace ka Ruginga, mu majyepfo y’iburasirazuba bwa Bunagana, kugera i Sabyinyo, ku mipaka ihuza Congo-Uganda n’u Rwanda.


