Burera: Akarere karikungahaza mu bukode bw’inzu kambuye umuryango APADEC

Sangiza iyi nkuru

  • Ubutaka bwanditse kuri APADEC
  • Inyubako ni iza APADEC
  • Amasezerano yasinywe na APADEC
  • Amafaranga ajya kuri Konti y’akarere

Akarere ka Burera ubu kagiye kumara umwaka kinjiza amafaranga y’ubukode bw’inzu zubatswe n’umuryango APADEC. Ni nyuma y’aho icyari ishuri ryisumbuye ry’uyu muryango riburiye abanyeshuri mu 2015, bake basigaye bakajyanwa ku kindi kigo i Butaro. Ikigo cyaje gukodeshwa na NPD, akarere kabibonye gahitamo kwambura uyu muryango ubutaka n’ibiburiho, amafaranga y’ubukode agashyirwa kuri Konti yako.
Ni mu mpinga y’agasozi, mu kagari ka Kabona mu murenge wa Rusarabuye, hejuru y’agasanteri k’ubucuruzi ka Gaturo, ku muhanda mugari uva i Butaro ujya ku biro by’akarere. Hari hamenyerewe abanyeshuri, ariko ubu harabarizwa abafundi bakora umuhanda. Ni abakozi ba sosiyete ikora imirimo y’ubwubatsi bw’inzu n’imihanda NPD. Ntuhabona abarimu hari ba gapita, mu byumba harimo uburiri bw’abakozi, ibiro n’ububiko bw’ibikoresho.
Intandaro ni ukutubahiriza amasezerano
Umuryango APADEC wari waragiranye amasezerano na njyanama y’akarere, kawutiza ubutaka bwo kubakaho iri shuri. Nyuma akarere ngo kasanze APADEC yarahinduye igikorwa rusange cy’uburezi ikajya mu bucuruzi bwinjiza inyungu, gahita kawambura ubutaka n’inyubako ziburiho, ndetse gasaba n’uzikodesha kujya yishyura ubukode kuri Konti zako.
Uwahoze ashinzwe uburezi mu murenge wa Rusarabuye ibi byose biba, ubu akaba akora ku karere, Uwanyirigira Marie Chantal, avuga ko nyuma yo guhomba, umuryango APADEC wakoze uburiganya bwo gukodesha inyubako kandi bitari mu masezerano. Ati “bari barasabye ubutaka bwo gukoreraho ibikorwa by’inyungu rusange, birangira babihinduye ubucuruzi, akarere karabibaka”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi bishimangirwa n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu, Habumuremyi Evariste, unavuga ko guhomba kw’iki kigo ari ingaruka za gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12.
Avuga ko gufunga iki kigo byakurikije itegeko n’amasezerano bagiranye n’akarere. Ati “Ikigo cyubatse ku butaka bw’akarere, kandi inkunga cyabonye ni umutungo w’abaturage”. Kuba barahinduye ibyo bakoraga bakahakodesha nibyo byatumye bahamburwa, ngo kuko ibyo bakora bitari bikiri social (bifitiye inyungu abaturage).
Abanyamakuru babaza uyu muyobozi niba akarere katararyamiye abanyamuryango ba APADEC kandi nabo ari abaturage gashinzwe kureberera, ku bw’inyubako zabo ziri kuri ubwo butaka, Habumurenyi asubiza ko ariko itegeko rivuga. Ati “iyo utandukiriye, usubiza ubutaka n’ibiburiho”.
Ku kibazo cyo kuba akarere kambuye umuryango inyubako kawuhora gutandukira nako kagakomeza kuhakodesha, Visi Meya avuga ko banze kwangiza amasezerano ya NPD. Ati “twahabambuye baramaze kuhakodesha na NPD, twanga kuyihemukira. Dutegereje ko amasezerano yayo arangira tukareba ikindi dukorera muri ziriya nyubako, kijyanye n’inyungu rusange”. Cyakora ngo mu gihe amasezerano y’ubukode na NPD azarangira muri Gashyantare/Werurwe, Komisiyo ya njyanama ishinzwe imibereho myiza izamenya ikizakurikira. Ati “Komisiyo niyo izahitamo kongerera amasezerano na NPD, cyangwa ikagena ikindi cyahakorerwa”.
Uhagarariye APADEC imbere y’amategeko, akaba n’umujyanama w’akarere ka Burera, akaba kandi n’umuyobozi w’ishuri ryisumbuye muri ako karere, Dukundigena Arsene, avuga ko ibyabaye byaciye mu mucyo.
Ibi yabyohereje mu butumwa bugufi yoherereje umunyamakuru wa Bwiza.com. Mu buryo bugoranye cyane, kuko byasabye ko agirwa inama n’umukozi w’intara, nabwo ntiyabyumvaga, yatsimbararaga avuga ko akarere konyine ari ko kagomba gusubiza. Kera kabaye, agira ati “Ikigo ntabwo twacyambuwe, ahubwo twagisubije akarere kubera ko twari twarabuze abanyeshuri. Inyubako n’ibindi byose twatanze twabitanganye umutima ukeye, nta kindi tubaza rwose”. Nyuma y’icyumweru atitaba telefoni, uyu muvugizi yaje kongera gutanga amakuru amwe, ku yandi arifata, asaba ko umunyamakuru yavugana n’akarere.
Uyu mujyanama ati “nta ntore yivuga ibigwi by’indi”
Dukundigena yimana amakuru gipfura, kandi gitore. Amakuru azi adashaka gutanga ayita “ibigwi by’indi ntore”. Ayo ni amakuru arebana n’igihe umuryango washingiwe, agaciro k’inyubako, umubare w’abanyamuryango n’imigabane yabo, uwabaruweho ubutaka, amafaranga NPD yishyura, uwo yishyura, igihe amasezerano azamara n’uwo bayagiranye.
Dukundigena asubiza agira ati “APADEC yashinzwe mu 2008, igizwe n’abanyamuryango 34. APADEC ni Local NGO(Umuryango nyarwanda utari uwa Leta) ntabwo ari Company(ikigo cy’ubucuruzi). Ni ukuvuga ko nta migabane abanyamuryango bagiramo kuko nta nyungu personnel babonamo.
Gusa aho byari bigeze, uwasabaga kwinjiramo yatangaga ibihumbi Magana atanu(500.000 Frws).” Asoza ubutumwa bwe agira ati “ Ibindi bisigaye wabibaza ubuyobozi bw’akarere kuko twarabibashyikirije ”. Kandi ati “ nta ntore yivuga ibigwi by’indi”. ndlr : ayo atatanze niyo yise ibigwi by’akarere.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibisigaye koko bisubizwa na Visi Meya ushinzwe ubukungu, Habumurenyi Evariste, ariko nawe yibaza impamvu Uhagarariye APADEC mu mategeko atabisubije kandi abizi. Ati “ Ubutaka bwanditse kuri APADEC ariko turi mu nzira yo kubuhinduza” . Inyubako ziburiho ntiyemeza ko ari iz’akarere cyangwa iza APADEC, we avuga ko ari “ umutungo w’abaturage ”. Habumuremyi kandi ahamya ko amasezerano y’ubukode yakozwe hagati ya APADEC na NPD, mu ntangiriro z’umwaka ushize wa 2016; nyamara Ntategwa avuga ko “ Amafaranga y’ubukode yinjira kuri Konti y’ibyinjizwa (recettes) by’akarere”.
Abanyamuryango ba APADEC si ko bose banyuzwe n’uyu mwanzuro wo kwamburwa ikigo,kandi bamaze kubona ubaha ku mafaranga. Ikindi si ko bose bahuza amakuru n’ubahagarariye. Umwe mu banyamuryango, Ntiziyoboza Faustin, avuga ko abakodesheje ikigo bavuganye na Representant. Uyu Ntiziyoboza kandi azi ko amafaranga y’ubukode yishyuye amadeni ikigo cyari gifite akarangira.
Umuvugizi wa APADEC avuga ko abarenga 2/3 by’abanyamuryango bemeye uwo mwanzuro, ariko yongeraho ko nta mwanzuro uneza bose. Ku mpungenge z’uko abataranyuzwe bagana inkiko, yemera ko bishoboka ariko ko“aho ahagaze we nk’uhagarariye umuryango mu mategeko ari naho umuryango uhagaze”.
Ntibisobanutse mu mategeko, ni “enrichissement sans cause”. Me Manirafasha
Umunyamategeko Manirafasha Jean Paul, asanga ibi bintu birimo akarengane, n’ubwo ntawe urasaba kurenganurwa. Agira ati “Leta irarenganya abo yakarenganuye”.
Uyu munyamategeko asanga amaherezo bamwe mu banyamuryango bazarega akarere, ngo kuko uyu uhagarariye APADEC mu mategeko ashobora kuba yarabogamye, nk’umujyanama n’umukozi w’akarere. Bikaba bitanumvikana ukuntu uyu akiyita Representant Legal w’umuryango utagifite ibikorwa. Manirafasha ati “Uyu mugabo naho yaba Representant Legal w’umuryango, ntahagarariye imigabane n’amafaranga abanyamuryango bashoye muri ziriya nyubako.
Kuba hari nka 2/3 byemeje ko ikigo gisubizwa akarere, Me Manirafasha avuga ko 2/3 bitorera icyemezo giteza imbere umuryango, ariko ikiwusubiza inyuma uwo ari we wese yagitambamira.
Icyo Manirafasha asoza avuga, ni uko kuba “akarere kishyurwa ubukode bw’inyubako katubatse, ziri ku butaka butakabaruyeho, ku masezerano y’ubukode katasinyeho”, karinjiza amafaranga aturuka mu nzira zitateganijwe, abyita“Enrichissement sans cause”(kwakira umukiro udafite impamvu/ kwikungahaza nta mpamvu).
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Karegeya Jean Baptiste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *