Mu Karere ka Burera abahinzi barinubira kuba urimo guhinga amasaka ari gucibwa amafaranga abandi bagafungwa n’inzego z’ibanze zibegereye nyamara aricyo gihingwa cyera iwabo kikabateza imbere nk’uko bitangazwa n’abahinzi.
Mu bice bitandukanye by’akarere ka Burera mu mirenge ya Cyanika na Kagogo muri aka karere, abahinzi baravuga ko bahangayikishijwe nuko muri iki gihe cyo kubiba abari guhinga amasaka bari gucibwa amafaranga abandi bagafungwa n’inzego z’ibanze.
Ngo bashingiye kuri izo ngaruka hari abafashe icyemezo cyo kwitwikira ijoro, bakarara bayahinga cyane ko aricyo gihingwa bahinga aha iwabo kikera neza kikabateza imbere.
Ubwo Isango Star dukesha iyi nkuru yageragezaga gusaba ibisobanuro ubuyobozi bw’akarere, inshuro zose yagerageje kuvugana n’umuyobozi w’aka karere ndetse n’umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, nta n’umwe wabonetse ngo yemere kugira icyo abivugaho kuva mu minsi 3 ishize.
Gusa, Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Mourice, avuga ko agiye kwikurikiranira iki kibazo hakamenyekana neza impamvu yabyo ngo kuko guhinga amasaka mu Rwanda bitabujijwe.
Yagize ati “ayo makuru ntayo nari mfite ariko reka mpite mbikurikirana vuba, nanjye ntabwo nari mbizi ko batangiye no kubiba amasaka igihe cyabyo cyageze”.
Igice cy’Intara y’Amajyaruguru by’umwihariko aha mu karere ka Burera abenshi iterambere ry’ubukungu barikesha ubuhinzi bw’amasaka cyane ko ari n’akarere gatunzwe n’ubuhinzi ku kigero cya 92%.



3 Responses
Burera: Guhinga amasaka biri kubaviramo gufungwa cyangwa gicibwa amande
Ariko ngewe icyonibaza abayobozi bomunzegozibanze barikubuza abahinzi guhinga amasaka amasaka ntago ari urumogi nibareke abaturage bihingire nkuko iterambere ryabo barikesha isuka erega haramba isuka .
Burera: Guhinga amasaka biri kubaviramo gufungwa cyangwa gicibwa amande
Abo bategetsi bafungira abantu ko bahinze amasaka kandi bifabujijwe bashobora kuba bihishe inyuma y’impamvu 2:
1. Gukenesha abaturage no Kubashakamo ruswa
2. Kugumura abaturage no gushaka icyabangisha ubuyobozi mu gihe hategurwa amatora.
Burera: Guhinga amasaka biri kubaviramo gufungwa cyangwa gicibwa amande
Ariko ngewe ukombibona abayobozi bomunzego zibanze icyobari gushaka murabo baturage niruswa ntakindi nonese niba badasangira icupa urikumva yamwemerera kubiba amasaka ntago byakunda nibareke abaturage bihingire gose erega ubukungu bwabo babukesha isuka erega haramba isuka mwabantumwe .