Burera hatangiye kubakwa Kaminuza izatwara miriyoni 150 z’amadorali. Mu ntara y’amajyaruguru hatangiye imirimo yo kubaka kaminuza y’ubuzima mu Rwanda mu karere ka burera nkuko byatangajwe na guverineri w’iyi ntara Bosenibamwe Aime.

Guverneri yabitangaje mu muhango wo kwita izina abana b’ingagi mu cyumweru gishize aho yavuze ko iyubakwa rya kaminuza bemerewe na perezida wa Paul Kagame yatangiye kubakwa mu murenge wa Butaro akarere ka Burera agaragaza ko ibyo umukuru w’igihugu avuga abishyira mu ngiro.
Guverineri Bosenibamwe yongeyeho ko igikorwa cyo kongera ibitaro bya butaro bikaba ibitaro by’icyitegererezo nabyo byatangiye kugirango hanozwe serivise zitagirwa muri ibi bitaro. Iyi kaminuza iri kubakwa ku ubufatanye bwa guverinoma y’u Rwanda na kaminuza y’ubuzima ya Harvard muri Amerika ndetse n’ikigo cy’isi gishinzwe ubuzima.
Uyu mushinga ukazukorwa mu bice 3 ukazarangira utwaye miriyoni ijana na mirongo itanu z’amadorali, ukazuzura mu gihe cy’imyaka ibiri kazubakwa kuri hegitare 1oo.
Igice cyambere cyuyu mushinga kikazubwakwa kuri hegitare 35 harimo kubaka ibiro bikuru by’iyi kaminuza amashuri yo kwigiramo n’aho kurara. Imiryango 99 yamazekwimurwa ahazubakwa iyi kaminuza birangira bitwaye miriyari na miriyoni Magana atatu y’amanyarwanda. Igice cya gatatu kikazaba kubaka izindi hegitare 30.
Umuyobozi w’akarere ka Burera Uwambajemariya Florence yatangaje ko abazimurwa mu gice cya gikurikiraho bazabanza bakaganirizwa uburyo bakwiteza imbere bakoresheje amafaranga bahabwa aho kugirango bayapfushe ubusa.
Aba baturage bakanguriwe kwibumbira muri koperative bagatangiza imishinga yo kwiteza imbere bakubaka amazu yo gucumbikamo kugirango igihe kaminuza izatangira bazabone amafaranga yo gucumbikira abanyeshuri n’abakozi bazakorera muri iyi kaminuza. Iyi ntara kandi ifite ikigo cy’icyitegererezo mu gukurikirana abarwayi ba kanseri giherereye mu karere ka Butaro.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Tuyishime Malachie/Bwiza.com


