Depite wo mu gace k’Iburasirazuba ka Kyadondo muri Uganda, Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine avuga ko umuryango we uhora mu bwoba bw’ibishobora kumubaho n’ubwo azi neza ko ibyo akora ari ibntu bikwiriye.
Bobi Wine mu kiganiro yagiranye na NTV mu gihugu cya Kenya mu ijoro ryo ku wa 2 Ukwakira 2018, yavuze ko kugira ngo yiyamamarize kuba Depite byatewe no kuba yari yarabuze umuntu wavuga ibibazo abona rubanda rufite.
Yagize ati” Umuryango wanjye uba ufite ubwoba ko hari ikintu kibi cyambaho. Biragoye ariko barabyumva neza ko ibyo nkora bikwiriye. Buri munsi Imana impa umugisha ikanyongera undi. Buri munsi mbaho nkaho ari bwo bwa nyuma”
Abajijwe niba ashobora kuziyamamariza kuba Perezida, Bobi Wine yavuze ko byaba ari ubupfu gutangira kuvuga kuri iyi ngingo kuko ngo sicyo cyihutirwa.
Ati” Naba ndi ntibindeba ntangiye kuvuga ku myanya y’ubuyobozi no kuba perezida mu gihugu nka Uganda turimo ubu. Ikibazo si ukuba perezida ahubwo ikibazo ni perezida umeze ute”
Bobi Wine yeruye avuga ko nta kibazo na kimwe bwite kiri hagati ya na Perezida Museveni.
Ati” Uku niko niyumva iyo mpuye na Perezida. Ndamusuhuza n’icyubahiro. Ibi ni ibibazo biturenze, iki kiganiro gikwiriye kuzana Abanyayuganda bose. Iyo abayobozi batayobora neza, abigisha bagatangira kuyobya abantu, aha abantu barahaguruka bagaharanira uburenganzira bwabo. Ubwo amaso yanjye yabonaga akarengane n’ugutsikamirwa umuziki wanjye ntiwakomeje kuba usanzwe”
Bobi Wine yanenze Leta ya Uganda kuba kugeza ubu itaratanga raporo igaragaza neza ibyabereye mu Karere ka Arua aho umushoferi we Yassin Kawuma yasize ubuzima.
Yagize ati “ Navuze ko twapfushije umuvandimwe gusa nta raporo, nta kintu icyo ari cyo cyose cyakozwe. Tukavuga ibihangange buri munsi kandi abantu bicwa mu buryo budasobanutse. Ibi byerekana uburyo ubutegetsi bwacu buteye”

“ Niba demukarasi muvuga ari ya yindi aho kwamamaza umukandida utari uwo mu ishyaka rya Perezida bivuga gukubitwa, iyo ni ‘democrazy’. Nzakomeza ndwane sinshobora kuba umucakara mu gihugu cyambyaye”
Depite Kyagulanyi ategereje kuburana ku byaha ashinjwa birimo ubugambanyi nyuma yaho urukiko mu karere ka Arua rusubitse urubanza rwe mu minsi ishize.


