Buri mwaka u Rwanda rutakaza ubutaka bufite agaciro ka Miliyari zirenga 800 FRW

Sangiza iyi nkuru

Buri mwaka u Rwanda rutakaza toni miliyoni 27 z’ubutaka, ni ukuvuga hafi amakamyo 1 350 000 y’ubutaka isuri iba igiye kujugunya mu bindi bihugu. Ubu butaka bukaba bufite agaciro ka miliyari 810Frw.”

Byagarutsweho na Minisitiri w’ibidukikije Dr Mujawamariya Jeanne D’Arc kuri uyu wa Kabiri taliki 04 Kamena 2024 mu kiganiro waramutse Rwanda.

Avuga ko hatagize igikorwa mu guhagarika isuri, ubutayu bwaba burimo gusatira igihugu cy’u Rwanda. Avuga ko ubu butaka bugenda bukiroha mu migezi nka Nyabarongo ari nayo mpamvu usanga yarahinduye ibara.

Dr Mujawamariya ashimangira ko gukumira iyangirika ry’ubu butaka bitareba urwego rumwe ahubwo bireba inzego n’izindi nzego bityo hakabaho gusenyera umugozi umwe mu kubungabunga ubutaka umutungo w’u Rwanda ukomeze gusigasirwa.

Ati’ Nitutagira icyo dukora, ayo makamyo 1 350 000 aducika buri mwaka,tutarebye neza bwa butayu bwadusatira.Iyo urebye ubwo butaka dutakaza Miliyali 810 z’amafaranga y’u Rwanda utabaze ifumbire twashyize muri bwa butaka, utabaze imbuto twaguze twateye yatwawe n’isuri.”

Avuga ko hasabwa miliyali 513 frw kugirango hasigasirwe ubwo butaka, byumvikane ko ngo ari urugamba rwa bose mu gusigasira ibidukikije. Atangaje ibi mu gihe habura amasaha macye ngo hizihizwe umunsi mpuzamahanga wo kubungabunga ibidukikije uba buri taliki 05 Kamena.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *