Muri Burkinafaso hakozwe impinduka zitandukanye mu mategeko, nk’aho umuntu wese uzahamwa n’icyaha cyo kuryamana kw’abahuje igitsina azajya ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri kugeza ku myaka itanu n’ihazabu, nk’uko Minisitiri w’ubutabera, Edasso Rodrigue Bayala, yabisobanuye nyuma y’itegeko rishya ryatowe. Minisitiri yongeyeho ati: “Mu gihe habaye gusubiramo icyaha, niba uwabikoze atari umwenegihugu wa Burkinabe, azirukanwa mu gihugu.”
Izindi mpinduka zikomeye zakozwe ni imyaka yemewe yo gushyingirwa. Yavuye kuri 20 ishyirwa ku myaka 18 ku bakobwa kimwe n’abahungu. Ariko, hari n'”ubusonerwe budasanzwe” aho ku myaka 16 bushobora gutangwa bisabwe. Gushyingiranwa mu buryo bwa gakondo n’idini nabyo bizemerwa n’amategeko, mu gihe abashyingiranywe basezeranye “mu mategekol’.
Guhabwa ubwenegihugu bwa Burkina Faso nabyo byavuguruwe muri aya mategeko mashya y’umuryango kugira ngo hakumirwe, nk’uko Minisitiri Edasso Rodrigue Bayala abitangaza, uburiganya bw’amarangamutima n’ubwenge (escroqueries sentimentales et intellectuelles). Ubu bizajya bitwara imyaka itanu kugirango ubone ubwenegihugu binyuze mu gushyingiranwa. Niba umwe mu bashakanye adatuye muri Burkina Faso, iki gihe cyiziyongera kugeza ku myaka irindwi.
Naho ku bandi babusaba, bagomba kubanza kubona ikarita yo gutura burundu bagategereza imyaka icumi mbere yo kubona ubwenegihugu bwa Burkina Faso. Byongeye kandi, umuntu wese uzakora ibikorwa bibangamiye inyungu za Burkina Faso, yabikorana n’umunyagihugu, abanyamahanga, cyangwa igihugu cy’amahanga, azajya yamburwa ubwenegihugu.


