Lieutenant Colonel Paul-Henri Sandaogo Damiba ni we wafashe ubutegetsi muri Burkina Faso, nyuma yo guta muri yombi uwari Perezida wa kiriya gihugu, Roch Marc Christian Kaboré.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ni bwo hamenyekanye amakuru y’uko mu ijoro ry’ejo ku Cyumweru rishyira kuri uyu wa Mbere abasirikare bigometse bataye muri yombi Perezida Kaboré, mbere yo kujya kumufungira muri kimwe mu bigo bya gisirikare.
Umukuru w’Igihugu cya Burkina Faso yatawe muri yombi nyuma y’amasasu yaherukaga kumvikana mu bigo bine bya gisirikare ndetse no mu rugo rwe ruherereye i Ouagadougou mu murwa mukuru.
Abasirikare bamufunze bari bamaze igihe baramwigometseho bamunenga kutabafasha bihagije ngo bagire imbaraga zo guhangana n’imitwe y’iterabwoba imaze igihe yarayogoje kiriya gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika.
Aba bayobowe na Lt Col Paul-Henri Sandaogo Damiba wahise anafata ubutegetsi by’agateganyo.
Amakuru avuga ko uyu musirikare mukuru mu ngabo za Burkina Faso zirwanira ku butaka afite impamyabumenyi yakuye mu Ishuri rya Gisirikare ry’i Paris mu Bufaransa.
Afite kandi impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu byerekeye ubumenyi ku byaha yakuye muri Kaminuza y’i Paris yitwa CNAM (Conservatoire National des Arts et MĂ©tiers, akaba azwiho kuba yaranditse igitabo yise ‘ArmĂ©es Ouest-africaine et terrorisme, rĂ©ponses incertaines?”
Buri Burkina Faso habereye igisa na Coup d’etat mu gihe mu ntangiriro z’uku kwezi abayobozi muri iki gihugu bari bataye muri yombi abasirikare umunani bashinjwa gutegura umugambi wo guhirika ubutegetsi.
Mu basirikare batawe muri yombi harimo Colonel Mohamed Emmanuel Zoungrana, umwe mu bazwi cyane mu ngabo kuko yigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo.
Coup d’état ya nyuma iheruka muri Burkina Faso yabaye mu myaka irindwi ishizwe ubwo abasirikare bahirikaga ubutegetsi bwa Blaise Compaoré.


