Minisitiri w’intebe wa Burkina Faso, Christophe Joseph Marie Dabire, yeguye ku mirimo ye ajyana na guverinoma ye yose, mu gihe hakomeje imyigaragambyo yamaganaga ubushobozi bucye bwayo mu guhangana n’ibitero by’abajihadisiti bimaze guhitana abantu ibihumbi.
Perezida Roch Marc Christian Kabore, wari umaze guhindura ubuyobozi bwa gisirikare kubera ikibazo cy’umutekano, yemeye ukwegura kwa Dabire mu iteka rya perezida.
Mu mategeko ya Burkina Faso, ukwegura kwa minisitiri w’intebe bisaba kandi ko guverinoma yose yegura nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ivuga.
Nyuma yo kuva ku mwanya we, Dabire yahamagariye abaturage “gushyigikira perezida … n’umuyobozi mushya uzashyirwaho”.
Yanditse ku rubuga rwe rwa Facebook ati: “Ndakomeza kwizera ko binyuze mu bikorwa byunze ubumwe tuzashobora guhangana n’ibibazo igihugu cyacu ndetse n’abaturage bacu bahura nabyo.”
Kabore yashyizeho Dabire mu ntangiriro za 2019 mu rwego rw’amavugurura yari ajyanye n’ibitero by’abajihadiste byiyongeraga.
Yongeye kumugena muri Mutarama 2021, nyuma y’uko yongeye gutorerwa indi manda ye ya kabiri ari na yo ya nyuma.


