Burundi: Ababyeyi bayobewe aho abana babo banyujijwe nyuma yo gushinjwa kujya mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Imiryango y’Abanyeshuri bane batawe muri yombi n’igipolisi cy’u Burundi muri Komini Busiga mu Ntara ya Ngozi kuva kuwa 05 Werurwe 2017 iratabaza ivuga ko itazi aho abo banyeshuri, bashinjwa kuba baragiye mu Rwanda bakagaruka mu gihugu, bajyanywe ikaba iheruka amakuru yabo icyo gihe.

Abo banyeshuri; Mutabazi, Karibu na Arthemon biga kuri Lycee de Mihigo na Mugisha wiga kuri Lycee libre methodiste de Mihigo, batawe muri yombi bafatiwe mu isoko rya Mihigo barimo gutembera, bashinjwa kuba baragiye mu Rwanda nk’uko abari aho babitangaje.

Umwe mu babonye uko byagenze waganiriye na RPA dukesha iyi nkuru yagize ati: “Batawe muri yombi kuwa 05 Werurwe 2017 mu isoko rya Mihigo. Bafashwe nyuma yo kuva mu RRwanda aho bari bagiye gukina umukino w’umupira w’amaguru, bahita bajyanwa muri kasho ya polisi ya Mihigo. Kuri uyu wa kabiri, itariki 07 Werurwe ahagana saa mbiri, igipolisi cyabohereje i Ngozi ariko imiryango yabo yarabashakishije ahantu hose irababura. Ntibazi aho baherereye ubu.”

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko aba banyeshuri bari bagiye mu Rwanda bagiye gukina umukino w’umupira w’amaguru nk’uko byasobanuwe n’imiryango yabo.

Imiryango yabo ivuga ko aba banyeshuri bari bamaze guhabwa akazi n’ikipe y’umupira w’amaguru, ariko bagaruka mu Burundi bagatabwa muri yombi na polisi. Iyi miryango ivuga ko itazi aho abana babo baherereye, ikeka ko baba bafungiwe muri kasho z’inzego z’ubutasi z’igihugu.

Kuri iki kibazo, umuyobozi wa Komini Busiga, Nahimana Joseph, akaba yarabwiye iki kinyamakuru dukesha iyi nkuru mu minsi ishize ku murongo wa telephone ko ahuze ubwo cyifuzaga ko agira icyo abivugaho.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *