Urukiko Rukuru rwo mu Ntara ya Muyinga mu gihugu cy’u Burundi rwakatiye igifungo cy’imyaka 30 n’ihazabu y’amafaranga miliyoni 5, abasirikare n’abapolisi 18 bashinjwa kwifatanya bagakora agatsiko k’abajura mu Ntara ya Muyinga.
Mu rubanza rwabaye kuri uyu wa Kane, itariki 26 Mutarama 2017,umushinjacyaha mukuru mu Ntara ya Muyinga, yavuze ko abaciriwe urubanza bashinjwaga ibyaha bibiri; icyo gukora agatsiko k’abajura no gutanga ibirwanisho batabifitiye uburenganzira.
Abitabye uru rubanza bose hamwe bari 20, barimo abasirikare barindwi n’umupolisi umwe n’abaturage 12, barimo babiri bakora mu kabari ka Croix Rouge mu Ntara ya Muyinga, aho ngo abashinjwa gukora agatsiko k’abajura bateraniye mbere y’uko humvikana amasasu ku kigo cya gisirikare cya Mukoni.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aba basirikare n’umupolisi bashinjijwe n’umushinjacyaha kuba barafatanyije n’abaturage mu bujura, mu gihe abakozi babiri bo mu kabari bashinjijwe kuba bataratanze amakuru y’uko hari abagizi ba nabi bari mu kabari bakoramo.
Nyuma yo kwisobanura ku byaha bashinjwa, urukiko rwaciye urubanza mu byiciro bibiri, aho icyiciro cya mbere kigizwe n’abasirikare n’umupolisi n’abaturage bamwe cyakatiwe igifungo cy’imyaka 30 n’amande ya miliyoni 5.
Icyiciro cya kabiri kigizwe n’abaturage babiri bakora mu kabari kavuzwe bahanishijwe kwishyura ihazabu y’amafaranga ibihumbi 100 buri umwe, cyangwa bagafungwa amezi 6 mu gihe batabona iyo hazabu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


