Burundi: abafungiwe muri gereza ya Ruyigi bigaragambije

Sangiza iyi nkuru

Abafungiwe muri gereza ya Ruyigi mu Burundi biganjemo abaregwa ibyaha byo kwamagana ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere bigaragambije basaba barenganurwa, bagahabwa uburenganzira bungana n’ubw’abandi bakurikiranyweho ibyaha bafunzwe.
Iyi myigaragambyo bakaba bayikoze burira ku bisenge by’aho bafungiye ubundi batera induru ari nako bavangamo no gutera amabuye.

umufungwa
Umwe mu bafungwa bafungiye muri gereza ya Ruyigi. Aha yari yafashwe n’abapolisi mu mujyi wa Bujumbura mu ntangiriro z’ukwezi kwa kabiri

Aba bafungwa basaba ko bacirwa imanza ibyabo bikava mu nzira kandi bakemererwa kugira ababunganira mu mategeko dore ko inshuro zose bagiye kuburana bageraga imbere y’umucamanza ntawe ubunganira mu mategeko bafite.
Aba bafungwa biganjemo abaturuka muri Cankuzo intara iri mu majyaruguru ya Ruyigi bavuga ko bafite ikibazo cy’umucamanza uza kubaburanisha aturutse Cankuzo kuko nta rukiko rushinzwe kubaburanisha ruhabonela.
Ngo ibi bituma imanza zabo zidindira kuko inshuro nyinshi umucamanza ataza kubaburanisha bitewe n’uko yabuze uburyo abageraho.
Laurentine Kanyana
Laurentine Kanyana Minisitiri w’ubutabera w’u Burundi

Iki kibazo ntikiri muri Ruyigi gusa ahubwo ni mu duce twinshi tw’igihugu nk’uko Minisitiri w’ubutabera w’u Burundi abivuga.
Radio RFI ivuga ko mu minsi yashize iki kibazo cyagaragaye mu ntara ya Ngozi. Ukwezi gushize Minisitiri w’ubutabera Laurentine Kanyana yari yavuze ko abafite mu nshingano zabo ubutabera bakwiye kwihutisha amadosiye y’imanza ava hirya no hino mu ntara zitandukanye n’aho umufungwa agomba kuburanishwa.
Ibi rero byongeye kugarukwaho n’abategetsi bashinzwe ibijyanye no guca imanza banemeje ko mu gihe cya vuba amadosiye y’aba bafungwa araba yavuye mu nzira. Ibi bakaba babivuze ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere ari nabyo byatumye iyi myigaragambyo barimo ihosha.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *