Abalimu bo ku kigo cy’amashuri ya Gitwa muri Zone ya Bigina,Komini Kayogoro, Intara ya Makamba , batewe ubwoba n’abagabo babiri baherutse kwinjira mu kigo cyamashuri bitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro n’ubuhiri , bagateza ubwoba abanyeshuri bavuga ko bashaka kwica abarimu babiri.
Nk’uko bitangazwa n’abalimu bigisha kuri iki kigo ngo ibi byabaye ku wa Kabiri w’Icyumweru gishize aho aba bagabo binjiye mu mashuri baciye mu madirisha no mu miryango ubwo abanyeshuri bari mu masomo bakavuga ko bashaka kwica umwalimu wigisha mu mwaka wa Kabiri.
Abaganiriye n’Ikinyamakuru RPA dukesha iyi nkuru bakaba baragize bati’’ Abagabo babiri bitwaje intwaro gakondo umwe afite ubuhiri undi afite umuhoro binjiye mu ishuri baciye mu miryango no mu madirisha.Batera ubwoba abari mu ishuri ryo mu mwaka wa Gatatu.Abanyashuri bavugije induru bavuga ko bifuza mwalimu.Umwe muri aba bagizi banabi yababwiye ko bashaka guca umutwe w’umwalimu wigisha mu mwaka wa Kabiri ndetse bagasogota uwigisha mu mwaka wa Gatandatu’’
Aba barimu bakomeza bavuga ko kubera ubwoba bwinshi , abanyeshuri bitabaje inzego z’umutekano aho zaje zigata muri yombi abo bagabo ariko nyuma y‘iminsi ibiri bagahita barekurwa.
Bati’’ Bafunze aba bagabo ko ari babiri .Bitabaje abashinzwe uburezi ku rwego rw’Intara ya Makamba gusa ngo nta muntu wigeze abasubiza.Bafunzwe ku wa Kabiri bafungurwa ku wa Kane’’
Ngo muri iyi Komini Kayogoro abarimu 6 bakomeje gutezwa ubwoba bashinjwa gutoteza abanyeshuri gusa bahakana ibi bashinjwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gabriel Habineza/Bwiza.com


