Abantu bagera kuri 12 mu gihugu cy’u Burundi bamaze guhitanwa n’inzara kuva mu kwezi kw’Ukwakira umwaka ushize, aho icyenda muri bo bapfuye mu byumweru bibiri bishize barimo abana bane. Abayobozi bakaba basaba amashyirahamwe atandukanye kubashakira ibyo kurya.
Abaturage bibasiwe n’inzara kurusha abandi ngo ni ababa muri site ya Muyange ya mbere iri muri Komini Gihanga, no muri site ya Muyange ya kabiri iri muri Komini Bubanza.
Abari gupfa ahanini bagizwe n’abana n’abageze mu za bukuru, aho usanga abo bana ngo barabyimbye inda n’amatama nk’ikimenyetso cyo kutabona ibyo kurya nk’uko Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru rivuga. Abakuru nabo ngo benshi muri bo bakaba babyimbye ibirenge.
Ijwoi rya Amerika rivuga ko muri aba bakuze hari abo ryagerageje kuvugana nabo ariko bikanga kuko bari barimo baratitira kubera inzara kandi bakavugana amarira.
Umubyeyi w’abana 8 wabashijije kuvugana n’iki kinyamakuru kimusanze mu nzu ye, yavuze ko amaze iminsi 3 atabona icyo gushyira mu nda, abajijwe impamvu afite amarira mu maso asubiza ko nta mahoro afite kubera inzara.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Usibye uyu, hari n’abandi baturage ngo basanzwe mu mazu barembejwe n’indwara, bakavuga ko baziterwa no kubura ibyo kurya.
Uwitwa Iteriteka Sylvana nawe yasanzwe aryamye n’abana babiri amaze amezi abiri arwajije, avuga ko bari bakwiye kwibuka intara ya Gihanga, ndetse asaba abanyamakuru kugera kuri leta y’u Burundi bagasaba perezida Nkurunziza kubibuka.
Uyu mugore yagiraga ati: “ Ku munsi tujya gushyingura inshuro 2,3, hariho abicwa n’inzara, hariho ababura ikiraba, n’umuntu agapfa akanukira mu nzu .”
Uku kubura ibyo kurya kuri aba baturage ngo bibatera ubukene no mu bindi bakenera mu buzima bwa buri munsi, aho bavuga ko n’iyo umuntu apfuye muri bo basenya imiryango y’amazu babamo kugirango bakoremo amasanduku bashyinguramo.
Uwitwa Nahimana Evelyne asigaye mu nzu itagira umuryango n’umwe kubera iki kibazo. Uyu avuga ko imiryango imwe bayishyiguyemo abantu, indi akaba yarasohotse yagaruka agasanga bayitwaye.
Muri site ya Muyange ya kabiri ho ngo abaturage basambura amazu bakagurisha amabati kugirango babone icyo kurya. Umuyobozi w’iyi site, Banamunda Joachim avuga ko bagerageza kubabuza.
Yagize ati: “ Barasambura kugirango bagurishe ariko tumaze iminsi tubabwira nyamuna ntimugurishe kuko nubwo mugurisha ntimukira ejo imvura iramutse iguye muzahita mubura aho mushyira umusaya ”.
Naho umuyobozi w’Intara ya Bubanza, Tharcisse Niyongabo, we ashimira abamaze kugira icyo bakorera abaturage, ariko akongera gusaba amashyirahamwe atandukanye gutabara aba baturage.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


