Burundi: Abagize uruhare mu bwicanyi bwo mu 1972 bakiriho ntibazakurikiranwa

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’u Burundi yatangaje ko abagize uruhare mu bwicanyi bwo mu 1972, bamwe bafata nk’itsembabwoko, bakiriho ko ntawuzabakurikirana mu butabera kubera ko bageze mu zabukuru ntacyo bakibasha kwikorera bamwe na bamwe.

Ibi Perezida Evariste Ndayishimiye yabitangaje kuwa gatanu ushize, itariki 24 Ukuboza yifuriza Noheri Nziza abashinzwe umutekano b’u Burundi, abasirikare, abapolisi n’abashinzwe iperereza.

Mu ijambo rye Perezida Ndayishimiye yagize ati: “Ibyaha byakozwe hashize imyaka 50 n’ababikoze nta buzima bagifite nicyo gituma ntawagira ubwoba. Gufata umuntu utagifite ubuzima ngo urimo uramuhana wunguka iki ko ntacyo akuriye?”

Umukuru w’igihugu cy’u Burundi avuga ko gushaka kumenya ibyahise ntaho bihuriye no gushaka kwihoreranaho ku bahuye n’ibyago ahubwo ari ukuvurana ibikomere nk’uko iyi nkuru dukesha Ubmnews ikomeza ivuga.

Perezida Ndayishimiye yaburiye abagerageza gukoresha ibyavuye mu mirimo y’Urwego rushinzwe gushaka ukuri n’ubwiyunge (CVR) rwa Leta y’u Burundi ku nyungu z’umuntu ku giti cye no kwihorera. Umukuru w’igihugu yijeje Abarundi ko “ukuri kuzakoreshwa mu bikorwa by’Ubumwe.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *