Burundi :Abakoresha umuhanda Bujumbura-Ijenda basabwa guha Imbonerakure amafaranga ngo batambuke

Sangiza iyi nkuru

Abagenzi bakoresha umuhanda Bujumbura-Ijenda (RN7 ) mu Burundi bakomeje kwijujutira amafaranga bakwa n’Urubyiruko rw’Ishyaka riri ku butegetsi muri iki gihugu(Imbonerakure) kugira ngo batambuke.
Abakoresha uyu muhanda bavuga ko izi Mbonerakure zashyize bariyeri i Musaga aho baka abagenda n’amaguru cyangwa abatwara imodoka amafaranga kugira ngo babone uburenganzira bwo gutambuka bagakomeza ingendo zabo ndetse ko ibikorwa bikorwa n’uru rubyiruko usanga bisa n’ibyirengagizwa n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Bujumbura.
Bamwe mu bakoresha uyu muhanda batangarije RPA dukesha iyi nkuru ko aya mafaranga bayakwa buri munsi ndetse ko hari n’abayobozi b’Umujyi wa Bujumbura batuye muri Zone ya Musaga usanga ntacyo bakora kuri iki kibazo.
Aba baturage bakomeza bavuga ko abayobozi bababwiye ko Imbonerakure atari abakozi b’Umujyi wa Bujumbura ahubwo ari abakozi b’undi muntu runaka ku ko nta ma karita y’akazi bafite nk’abandi bakozi ba Bujumbura.
Abaturage batunga agatoki abayobozi b’Ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi(CNDD-FDD) kuba aribo babateje Imbonerakure mu rwego rwo kuzishimira ku kazi zakoze mu gukorera ibikorwa by’urugomo harimo no kwica abigaragambyaga bamagana manda ya 3 ya Perezida Nkurunziza no mu matora ya Perezida yabaye mu 2015.
Bashimangira ko izi Mbonerakure zagiye zigororerwa mu buryo butandukanye kuko hari n’izagiye zishyirwa mu nzego z’umutekano harimo igisirikare n’igipolisi.
Umuyobozi w’Ishami ry’Igipolisi cy’u Burundi rishinzwe umutekano mu muhanda akaba aherutse guta muri yombi umwe mu Mbonerakure zaka abagenzi amafaranga aramufunga ndetse yihangangiriza bangenzi be (Imbonerakure) ababwira ko uzafatwa wese azafungwa.
Gusa aba baturage bavuga ko nubwo uyu muyobozi yahaye gasopo Imbonerakure zigikomeje kubaka amafaranga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Imbonerakure zikomeje gushyirwa mu majwi n’abarundi n’imiryango mpuzamahanga itandukanye kuba ziri inyuma y’ubwicanyi bwayogoje u Burundi n’ubukomeje guca ibintu muri iki gihugu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gabriel Habineza/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *