Abantu bitwaje intwaro batamenyekanye mu ijoro ryo kuwa Gatandatu ushize bakomerekeje abantu 12 babarashe mu gico bategeye ku muhanda RN7, ku musozi wa Cogo, muri Zone Vyuya, yo muri Komini Mugamba, mu Ntara ya Bururi mu gihugu cy’u Burundi.
Abakomerekeye muri iki gitero bavuga ko ibi byabaye mu masaha ya saa mbiri z’ijoro, ubwo babonaga abantu bafite imbunda bambaye imyambaro ya gisirikare bahagarika imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yari ipakiye amakara irimo kujya I Bujumbura, bakongera bagahagarika imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Hiace, bagahita batangira kurasa abari bazirimo.
Umuyobozi mu biro by’umuyobozi w’Intara ya Bururi, avuga ko abantu barindwi bari muri Hiace, bane bari muri Fuso, umuntu wari uri kuri moto bakomerekejwe n’amasasu, iyo modoka ya Fuso ihita itwikwa. Abakomeretse bo bahise bajyanwa kwa muganga byihuse ku Bitaro Bikuru bya Matana nk’uko iyi nkuru dukesha UBMnews ivuga.
Igitero nk’iki cyaherukaga kuba kuri uwo muhanda n’ubundi, aho bita ku Muhabo mu kwezi kwa mbere uyu mwaka, aho abantu batatu bishwe batwikiwe mu modoka bari barimo.
Kuri iki Cyumweru, itariki 12 Nzeri, ingabo nyinshi z’u Burundi n’abapolisi ndetse n’Imbonerakure zarunzwe ku mupaka uhuza u Burundi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo muri Komini Rugombo, mu Ntara ya Cibitoke, aho naho bivugwa ko hari amakuru yakiriwe y’uko hari abitwaje ibirwanisho bitegura gutera u Burundi baturutse muri Congo.


