Burundi: Abanyeshuri 4 bafunzwe bazira ko batembereye mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Polisi yo mu karere ka Busiga, intara ya Ngozi mu gihugu cy’u Burundi yataye muri yombi abanyeshuri 4 bo muri kiriya gihugu ikaba ibamaranye iminsi 5 bazira ko baje mu butembere mu Rwanda.
Amakuru atangwa na RPA Ngozi yo mu Burundi aravuga ko imiryango y’aba banyeshuri ihangayikishijwe no kuba itazi aho abana babo baherereye gusa amakuru ngo akababwira ko bacumbikiwe na Polisi yo muri kariya gace bazira ko bagiye mu gihugu cy’abaturanyi ariko na bwo bakaba batayizeye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aba banyeshuri barimo Mutabazi, Karibu ndetse na Arthémon bigaga kuri Lycée de Mihigo na mugenzi wabo wa kane, Mugisha wigaga kuri Lycée libre méthodiste de Mihigo.
Aba bana uko ari 4 batawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano bazira ko barenze umupaka bakajya ku butaka bw’u Rwanda ku itariki ya 5 Werurwe 2017, bagiye gukina umupira w’amaguru.
Bafashwe batahutse basubiye mu gihugu cy abo aho kuwa kabiri tariki ya 7 ari bwo bajyanywe kuri sitasiyo ya Polisi ya Ngozi na nubu ababyeyi babo bakaba bemeza ko batazi aho baherereye uretse kumva amakuru ameze nk’ibihuha atangwa n’abatangabuhamya.
Gusa ababyeyi babo ni bo bemeza ko abana babo bari bagiye mu Rwanda mu mikino isanzwe. Polisi yo muri kariya gace yo ishinja aba bana kwiha uburenganzira bwo kwinjira mu gihugu cy’abaturanyi bitemewe, mu gihe ababyeyi b’aba ban abo bavuga ko hari ikipe yo mu Rwanda y’urubyiruko yari yabatumiye ngo ibakinishe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kuburirwa irengero kw’aba bana kwabanje gutangazwa n’ubuyobozi bw’ibijyanye n’amasomo kuko abo bana batari ku masomo nk’abandi, nyuma hakabona gushakishwa amakuru ku ho baba baherereye.
Iki gitangazamakuru kivuga ko ubuyobozi bw’akarere n’ubw’intara ya Ngozi bwanze kugira icyo butangaza kuri aya makuru ndetse bamwe bakanga no kwitaba telefone ngo batange amakuru ku ho aba bana baba baherereye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *