Abanyururu 300 mu gihugu cy’u Burundi baraye barekuwe muri gereza nkuru ya Mpimba nyuma y’imbabazi perezida Nkurunziza aherutse gutanga. Bikaba biteganyijwe ko usibye aba mu gihugu hose hazarekurwa abagera ku 2,500.
Kuri uyu wa Mbere nibwo itsinda rigizwe n’abantu 300 ryarekuwe muri Gereza Nkuru ya Mpimba, I Bujumbura mu gikorwa cyayobowe na minisitiri w’ubutabera, Aimee Laurentine Kanyana. Abagera ku 2,500 akaba ari bo biteganyijwe ko bazarekurwa n’ubuyobozi bukomeje guhakana ko nta mfungwa za politiki bufunze.

Abahawe imbabazi ni abantu bamaze ¾ bafunzwe ndetse n’abakatiwe igifungo kitarengeje imyaka 5, hakabamo n’abagize itsinda bitakekwagwa ko barekurwa kuko bashinjwaga kwigaragambya bamagana manda ya gatatu ya perezida Nkurunziza. Iki cyumweru ngo kikazarangira hafunguwe abantu 600.
Bamwe mu bafunguwe bishimiye ko bahawe imbabazi, ariko basaba leta y’u Burundi gufungura n’abandi bagifunze kuko ngo harimo abazira ubusa benshi nk’uko VOA dukesha iyi nkuru ivuga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Muri iri tsinda ryarekuwe kuri uyu wa Mbere, harimo abantu 58 bafashwe mu gihe cy’imyigaragambyo yo kwamagana manda ya gatatu ya perezida Nkurunziza. Bari barakatiwe ibihano bigera no ku gufungwa burundu mu manza zitavuzweho rumwe.
Minisitiri w’ubutabera w’u Burundi yavuze ko iri rekurwa rigamije gutuma abasigaye muri gereza babaho mu buryo bwemewe, kandi ngo ni mu rwego rwo gukomeza ubumwe n’ubwiyunge.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



