Abantu batari bacye bakomerekejwe na grenade yatewe mu kivunge kuri uyu wa gatanu mu gihe iki gihugu cyakiriye guhera kuri uyu wa Gatatu itsinda ry’abakuru b’ibihugu na guverinoma bo muri Afurika batumwe na A.U. mu rwego rwo gushakira umuti ibibazo bimaze iminsi muri iki gihugu.
Iki gitero cya grenade mu gace ka Buyenzi kandi kikaba cyaje mu gihe umujyanama wa perezida w’u Burundi, Willy Nyamitwe yari yatangaje ko aba bakuru b’ibihugu biboneye ko mu Burundi hari amahoro nta bwicanyi buhari.
5 African HoSG find #Burundi at peace. No Genocide, no Mass killings, … the untold story @SAPresident @PresidentABO @macky_sall @pnkurunziza
– Willy Nyamitwe (@willynyamitwe) February 25, 2016
Aba bakuru b’ibihugu batanu kuri uyu wa kane nimugoroba babanje kubonana n’abahagarariye amashyaka ya politiki, nyuma babonana n’abahagarariye amashyirahamwe adaharanira inyungu za politiki.
Mu gutangiza ibiganiro n’aba banyapolitiki, uyoboye izi ntumwa, Jacob Zuma, yatangaje ko bazanywe no kureba inzira zikenewe zo gushyigikira ubushake bw’ibihugu by’akarere bwo gufasha kugarura amahoro mu Burundi.
Byari biteganyijwe ko kuri uyu wa gatanu aribwo aba bakuru b’ibihugu baganira na perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com





