Impanuka yabaye ku wa Mbere tariki ya 11 Ukuboza 2017, yahitanye ubuzima bw’abasirikare babiri mu barinda umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Pierre Nkurunziza.
Iyi mpanuka yabereye i Kabuye hafi y’umurwa mukuru w’Intara ya Kayanza, ku muhanda uva mu Kayanza ugana mu Ntara ya Ngozi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Amakuru ava mu Burundi avuga ko ari imodoka ebyiri za gisirikare, zari zitwaye abarinda umukuru w’igihugu, imwe nini yabirindutse mu muhanda indi (Pick Up) irawurenga, abasirikare 2 bakaba ari bo bahise bahasiga ubuzima abandi barakomereka harimo n’abakomeretse bikomeye.
Mu gihe mu gisirikare cy’u Burundi bataragira icyo batangaza kuri iyi mpanuka, abapfuye n’abakomeretse bose bajyanwe mu bitaro bikuru bya Kayanza.



Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philippe/Bwiza.com


