Bamwe mu basirikare b’u Burundi bavuga ko bakaswe amafaranga bahabwaga y’agahimbazamusyi k’uku kwezi kwa Karindwi, bityo bakababazwa n’uko byakozwe batabimenyeshejwe.
Abasirikare bari bagenewe aka gahimbazamusyi ni abari mu myitozo ya gisirikare yo kubongerera ubumenyi mu birebana n’umwuga wabo. Agahimbazamusyi bagombaga guhabwa kangana na 10 % by’umushahara buri musirikare ahembwa, ariko bagakatwa batabwiwe impamvu.
Nk’uko bitangazwa na RPA, ngo aba basirikare bavuga ko bababajwe bikomeye n’uko gukatwa. Uyu ati “Buri kwezi hiyongeragaho ako gahimbazamusyi, Twatunguwe no kubona ako gahimbazamusyi bagakase ku mushahara w’uku kwezi kwa Karindwi”.
Aba basirikare barasaba Minisitiri w’Ingabo ndetse na Perezida Nkurunziza ko bagaragarizwa impamvu nyamukuru yatumye bakatwa amafaranga bagenerwaga.
Mu gihe Leta y’u Burundi ntacyo yari yabivugaho, aba basirikare baribaza impamvu bamwe mu basirikare b’abofisiye batagezweho n’iki cyemezo, ibi bakabifata nk’akarengane.


