Abaturage bo mu gace ka Kadidiri, Komini Busoni, Intara ya Kirundo mu Burundi, bavuga ko bafite impungenge z’umutekano w’ubuzima bwabo mu gihe babwirwa ko utazajya mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi azicwa.
Ni amagamabo abaturage bavuga ko babwiwe n’ababarizwa muri CNDD-FDD barimo n’umuyobozi waryo mukuru muri iyi Komini ya Busoni, Selemani Ndikumana.
RPA dukesha iyi nkuru, itangaza ko Selemani wari uyoboye inama ku musozi wa Kadidiri, ari kumwe n’abandi bayobozi bamwungirije, yavuze ko abatavuga rumwe na Leta nta kibanza bafite muri iyi Komini, ijambo ryateye ubwoba cyane abaturage.
Umwe muri aba baturage yagize ati “ Twatunguwe cyane n’ibyatangajwe mu nama bishimangiwe n’umuyobozi mu ishyaka CNDD-FDD n’umwungirije ku musozi wa Kadidiri. Bavuze ko bagiye guhiga abayoboke ba CNL binangiye kwinjira mu ishyaka riri ku butegetsi. Muri iyo mbwirwaruhame ye uwo muyobozi yavuze ko nta muntu n’umwe uzabacika. Bose bagiye kubica”.
Iyi mvugo abaturage ba yi gaye, bakemeza ko abandi bayobozi ku rwego rwo hejuru bahamagarira abaturage kubaho mu buzima bwiza, none uyu muyobozi wabo we akaba ababwira ibibakura imitima.
Basaba ko uyu muyobozi yakurwa kuri uyu mwanya, mu gihe adashoboye kwigisha abaturage ibibateza imbere, we akaba ababibamo inyigisho z’amacakubiri.
Iki gitangazamakuru kiremeza ko atari ubwa mbere abayobozi muri CNDD-FDD muri iyi Komini Busoni bumvikanye bakoresha imvugo z’urwango. Mu cyumweru gishize ngo batoteje umufolomo ndetse banakubitira umwarimu imbere y’imbaga.


