Burundi: Abaturage bahangayikishijwe n’imyitozo ya gisirikare Imbonerakure ziri guha abana b’abanyeshuri

Sangiza iyi nkuru

Abana b’abanyeshuri bo muri Zone ya Kigoma, Komini Bugabira mu Ntara ya Kirundo mu gihugu cy’u Burundi, ngo batangiye guhabwa imyitozo ya gisirikare n’Imbonerakure.
Amakuru aturuka aha akaba avuga ko aba bana bari gutozwa n’Imbonerakure zo muri iyi zone zihagarikiwe n’umwe mu barium mu ishuri ribanza rya Bambu. Abaturage bo muri aka gace bakaba bafite impungenge z’iyi myitozo iri guhabwa abana ngo basigaye bakora n’amarondo ya ninjoro.
Nk’uko ubuhamya bw’abaturage ba Zone Kigoma buvuga, ngo iyi myitozo ya gisirikare iri guhabwa abanyeshuri biga mu myaka ya gatanu n’iya gatandatu bo mu Ishuri Ribanza rya Bambu ku mabwiriza y’umwarimu witwa Jeremie Ndikumana.
Abanyeshuri basaga 30 bamaze guhabwa iyi myitozo nk’uko RPA dukesha iyi nkuru ivuga. Amakuru akaba akomeza avuga ko iyi myitozo yatangiye gutangwa mu Ukwakira 2017. Umwe mu babyeyi yagize ati: “Batangiye gutoza aba bana kuva mu Ukwakira 2017. Ibyo biduteye impungenge zo kubona abana bato bigishwa amacakubiri ashingiye ku moko aho kwiga gukunda igihugu n’ubumenyi rusange.”
Kuri ubu birvugwa ko aba bana banahawe ibikoresho bya gisirikare ndetse banakora amarondo ya ninjoro muri ako gace. Igiteye abaturage impungenge kurushaho kikaba ari uko ngo aba bana usanga bakorera amarondo hafi y’ingo z’abantu batavuga rumwe n’ubutegetsi.
Umwe mu batangabuhamya ati: “Bamwe bamaze kubona impuzankano n’inkweto bya gisirikare. Ni cyo kimwe no ku mwarimu wabo. Ajya ku kazi muri iyo mpuzankano. Abigisha uko bakoresha grenades. Abohereza ku bana b’Abatutsi kubereka ko badakwiye kwigana nabo.”
Mu gihe ngo iyi myitozo itangwa kuwa kabiri, kuwa kane no kuwa gatanu, nyuma ya saa sita, umuyobozi w’ishuri witwa Alexandre Nijembazi yemeza ko we atazi iby’iyo myitozo.
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *