Igisirikare cy’u Burundi cyatangaje ko cyungutse urubyiruko rushya rurenga 5,000 rwatangiye ikosi, rurimo 82 bo mu bwoko bw’Abatwa.
Ku wa Gatatu tariki ya 24 Mutarama ni bwo urwo rubyiruko 5,135 bakoze ikizamini cy’imbaraga mbere yo gutangira ikosi rya gisirikare.
U Burundi buri mu bihugu bigitanga imyanya runaka hagendewe ku moko y’Abakoroni.
Ni na ko bigenda iyo hatoranywa abagomba kwinjira mu ngabo z’iki gihugu cyangwa mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ryacyo (ISCAM).
Igisirikare cy’u Burundi ku rubuga rwacyo rwa X cyatangaje ko mu batsindiye kucyinjiramo harimo “abakobwa 631 na 82 bo mu bwoko bw’Abatwa.”
Igisirikare cy’u Burundi gikomeje kongera abacyinjiramo mu gihe hari amakuru avuga ko cyugarijwe n’ubuke bw’abasirikare bakirimo.
Impamvu ngo ni uko abenshi mu basirikare bacyo boherejwe mu butumwa hanze y’igihugu, nko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho u Burundi bufite bataillon esheshatu z’abasirikare bagiye gufasha FARDC kurwanya M23 ndetse no muri Somalia aho u Burundi bufite bataillon ebyiri z’abasirikare bagiye mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe bwo kugarura amahoro.
Hejuru y’ibi hiyongeraho kuba abenshi mu Barundi batagishishikarira kujya mu gisirikare kubera udufaranga tw’intica ntikize abasirikare bahembwa, ikindi bakaba banafatwa nabi ku buryo nk’abicirwa muri RDC nta n’impozamarira imiryango yabo ihabwa.



One Response
Burundi: Abatwa 82 mu batsindiye kwinjira mu gisirikare
Muge mushyiraho amafoto kunkuru zanyu murebe uko igihe kibikora