Burundi :Abayoboke 11 b’Ishyaka rya FNL batawe muri yombi

Sangiza iyi nkuru

Abayoboke 11 b’Ishyaka rya FNL riyobowe na Visi Perezida wa Mbere w’Inteko Ishinga Amategeko yu Burundi,Agathon Rwasa batawe muri yombi muri Komini ya Nyanza ,mu Ntara ya Mukamba.
Umudepite uhagarariye Intara ya Mukamba mu Nteko inshinga Amategeko y’u Burundi , Rénovat Nduwumwami avuga ko aba bayoboke batawe muri yombi n’igipolisi gifantanyije n’Urubyiruko rw’Ishyaka riri ku butegetsi (Imbonerakure) ndetse ko ibikorwa byo kubafata byatangiye muri iki Cyumweru ndetse ko bigikomeje.
Akomeza avuga ko abafatwa bashinjwa gukora inama itemewe n’amategeko ku Cyumweru gishize tariki ya 5 Werurwe,2017 gusa ashimangira ko ibyo baregwa ari ibinyoma kuko abafashwe bari bagiye gusura mugenzi wabo muri Zone ya Muyange wari wagize ibyago byo gupfusha abana babiri bakivuka.
Rénovat Nduwumwami ashimangira ko ibirimo gukorerwa abayoboke b’Ishyaka rya Agathon Rwasa muri Komini ya Nyanza ari itoteza akaba asaba ko barekurwa nta mananiza abayeho.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Radiyo Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru yagerageje kuvugisha Umuvugizi w’Igipolisi cy’u Burundi ku bijyanye n’iki kibazo ntibyakunda gusa ngo hari amakuru avuga ko aba bafahwe kubera impamvu z’iperereza ku cyaha baregwa cyo guhungabanya umutekano w’u Burundi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gabriel Habineza/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *