Visi Perezida Perezida w’ Umutwe w’ abadepite mu Burundi, Agathon Rwasa, ahangayikishijwe n’ icyemezo cyafashwe na Minisitiri y’ Ingabo cyo kumuhindurira abarinzi, akamburwa abasirikare agahabwa abapolisi.
Hon. Agathon Rwasa yari yategujwe ko abasirikare zishinzwe kumurinda bagomba guhindurwa bitarenze ku wa 27 Ukuboza 2017 kuko aba basirikare bose bari bamaze guhabwa inyandiko zigaragaza aho bazimurirwa.
Uyu Rwasa unayobora FNL ishami ryiswe ’’Amizero y’Abarundi’’ yatangaje ko yanze gusezerera abo basirikare bamurindaga ngo kuko atigeze yumva impamvu yo kwimurwa kwabo.
Ati « Iki gikorwa cyo kunyaka abasirakare bandidaga ni uburyo bwo gushaka kumpohotera kuko mbere na nyuma y’ ibiganiro by’ i Arusha nabonye ibimenyetso byinshi by’ iterabwoba ».
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Rwasa asanga akomeje kuzira imyitwarire ye mu biganiro byabereye i Arusha kuko yagiye ashyigikira ko mu Burundi habaho Guverinoma y’ ubumwe atavugaho rumwe na Leta ya Nkurunziza nk’ uko yabitangiarije RFI.
Ati « Kuva aho nerekaniye ibyifuzo byanjye bya politiki ku bibazo bibangamiye u Burundi bamwe [abashyigikiye CNDD-FDD…] batangiye kumfata nk’ umucanshuro urengera inyungu z’ abazungu ».
Kuri iyi ngingo, asanga kumubuza uburenganzira bwe nta nyungu bizagirira u Burundi ndetse n’ abayoboke be muri rusange.
Leta yemeza ko agomba kurindwa n’ abapolisi
Ku ruhande rwa Leta, Colonel Gaspard Baratuza, umuvugizi w’ ingabo avuga ko kujyana ahandi abasirikare bari bashinzwe kurinda Rwasa bitasobanura ko agiye kugira umutekano mucye.
Colonel Gaspard Baratuza asobanura ko aba basirikare bagiye kujyanwa ahandi mu rwego rwo kubahiriza amahame agenga umwuga wabo ndetse Rwasa akarindwa n’ abapolisi kimwe n’ abandi b’ abadepite bose bakorana mu Nteko Nshingamategeko y’ u Burundi.
Ati « Tugendeye kuri ayo mahame ubwayo, Visi Perezida w’ Inteko ntashobora kurenga icyo itegeko riteganya kuko niwe we nyine warindwaga n’ abasirikare ndetse bavanze n’ abapolisi ».
Umuvugizi w’ ingabo yaboneyeho umwanya wo gushimangira ko abaasirikare bafite inshingano zo kurinda imipaka cyangwa inteko z’ igihugu mu gihe abapolisi barinda abaturage n’ imitungo yabo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Agathon Rwasa ni umwe mu banyapolitiki bo mu Burundi bafite amateka menshi kuko yagize uruhare rukomeye mu ntamabara y’ impinduramatwara.
Ayoboye FNL-Palpehutu yarwanyije Leta za Maj. Pierre Buyoya yari igizwe ahanini n’ abo mu bwoko bw’ Abatutsi bakomoka mu Majyepfo y’ u Burundi mu Ntara ya Bururi, Komini Rutovu akaba aribo bari baganje mu gisirikare cya Leta.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nzirambahari Nzibonera/Bwiza.com


