Kuva mu ntangiriro za Werurwe, u Rwanda rwafashe icyemezo cyo gufungura imipaka yarwo n’u Burundi. Nubwo bimeze bityo ariko, ku ruhande rw’u Burundi, imipaka ikomeza gufungwa. Ibi ngo bikaba ari igihano gikomeye ku bahinzi b’imbuto bo mu Burundi babona igihe cy’isarura kigenda cyihuta batazi aho bazacuruza ibyo bejeje.
Igice cya Bujumbura yitwa iy’Icyaro ni igice keza cyane imbuto. Muri utu turere dushyushye dukikije Ikiyaga cya Tanganyika mu majyepfo y’u Burundi, hera cyane amaronji menshi na mandarine mbere y’ibindi. Mbere ya 2015, ibyo bicuruzwa byabaga byuzuye ku isoko ry’u Rwanda. Abanyarwanda bafite inganda zenga imitobe, bakuraga ibyo bifashisha mu Burundi.
Mu gihe igihe cy’isarura cyegereje mu Burundi rero, abahinzi b’imbuto ntibazi aho bazerekeza umusaruro wabo mu gihe isoko nyamukuru bari bafite, u Rwanda, rigifunze. “Mu by’ukuri, biragoye kubivuga. Hano, imirima ireze. Ariko, simfite isoko ryo gushoramo. Ni igihombo gikomeye, ”ibi bikaba byavuzwe na Gaspard Ndimubandi, umuhinzi w’imbuto ukomoka ku musozi wa Migera, komini ya Kabezi, Intara ya Bujumbura, nko mu birometero makumyabiri uvuye mu murwa mukuru w’ubukungu, ubwo yavuganaga na Anadolu Agency.
Uyu akomeza agira ati: “Mbere ya 2015, Abanyarwanda bazaga ari benshi kugura imbuto zacu. Nashoboraga kubona mu buryo bworoshye amadorari 1000 y’Abanyamerika mu gihembwe ariko uyu munsi ibintu byose bigiye kubora hano.
Yidoze avuga ko gukomeza gufunga imipaka y’u Burundi ntacyo bimarira umuntu.
Ibi binavugwa kandi na Bède Kazoviyo, undi muhinzi w’imbuto wo muri komini ya Muhuta mu Ntara ya Bujumbura: “Izi mbuto zanyemereraga guhaza ibyo umuryango ukeneye. Nyuma yo kugurisha umusaruro wanjye wose, nashoboraga kwinjiza amadorari 800 y’Amerika. Kubura Abanyarwanda biratugiraho ingaruka nyinshi. Kubera ko, ku rwego rw’igihugu, ntibishoboka gukoresha umusaruro wacu wose. Inganda zihindura umusaruro ni nkeya.”
Yibuka ko mu 2014, iyo aba atarahinze amaronji, aba atarabashije kohereza umuhungu we ku ishuri.
Uyu mubyeyi w’abana barindwi akangisha kurandura imirima ye yose y’imbuto agatera ibihingwa ngandurarugo. Ati: “Ibyo ari byo byose, niba imipaka y’u Burundi idafunguye vuba, icyo ni cyo gisubizo. Kuberako ntituzakomeza gutera ibiti bitakituzanira ikintu na kimwe. Reka dufungure imipaka nk’uko u Rwanda rwabigenje ”.
Ni nako bimeze ku rundi ruhande mu burengerazuba bwigihugu
Mu ntara ya Cibitoke ihana imbibi n’u Rwanda, umwihariko wabo ni uguhinga imyembe, inanasi n’inyanya. Abahinzi bashora byinshi muri ibyo bihingwa, biboneka ahantu hanini. Mbere ya 2015, umubare munini w’umusaruro wabo woherezwaga mu Rwanda unyuze ku mupaka wa Ruhwa uhuza ’u Burundi n’u Rwanda.
Canésius Kabura, umuhinzi w’imbuto wo muri Komini Rugombo yitotomba agira ati “Ntabwo tuzi icyo gukora. Njye, muri gihembwe gishize, igihombo kibarirwa ku madolari arenga 1500 US $. Nabwirijwe kugurisha bike ku rwego rw’igihugu, amatoni n’amatoni yaraboze. ”
Yakomeje agira ati: ” Ni twe, abantu bo hasi, twafatiwe ibihano. Guhinga izo mbuto, dushyiramo amafaranga. None reba, mu gihe cyo gusarura, nta soko ryo kugurishamo tubona ”.
Uyu Murundi ntiyumva ukuntu abategetsi b’u Burundi n’ab’u Rwanda iyo babishatse bajya mu gihugu kimwe cyangwa ikindi nta kibazo, ariko bo ba rubanda rugufi bakabuzwa guhahirana.
Avuga ko mbere ya 2015 n’Abarundi hari ibyo batumizaga mu Rwanda nk’ibirayi, amata n’ibindi ariko kubera imibanire mibi byose byahagaze.


