Ubwoba ni bwose mu baturage bo ku musozi wa Kazeba muri Zone na Komini Gitanga mu Ntara ya Rutana nyuma y’urujya n’uruza rw’abasirikare ba leta (FDN)bitwaje intwaro ziremereye bamaze iminsi bagaragara muri kano gace, aho bivugwa ko babangamiye abaturage bamwe, babashinja gucumbikira inyeshyamba.
Abaturage bo kuri uyu musozi wa Kazeba bavuga ko babonye mu minsi yashize abasirikare bitwaje intwaro nyinshi barimo banyura muri ako gace bavuga ko bashaka inyeshyamba. Aba basirikare batari basanzwe muri aka gace bakaba bateye ubwoba abaturage nk’uko tubikesha RPA.
Umwe mu baturage yagize ati: “Dufite ubwoba bwinshi. Mu ijoro ryo ku ya 5 Ukwakira, twabonye abasirikare benshi baherekejwe na Imbonerakure bazamuka umusozi wa Duri bakurikiranye abantu bitwaje imbunda bagaragaye barimo guteka ibyo kurya. ”
Iyi nkuru ivuga ko rimwe na rimwe, aba basirikare batera ubwoba abaturage, bafite ubwoba ko bazagirirwa nabi. ‘Turizera ko hashobora kubaho gupangirwa ku bayoboke b’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bitwaje ko tubitse inyeshyamba. Turasaba inzego z’ubuyobozi kureba niba nta bantu bahohoterwa. ”
Radio Publique Africaine (RPA) ivuga ko yagerageje kumva icyo Umuyobozi wa Komini Gitanga, Onésime Nkengurutse, go yumve icyo avuga kuri izi mpungenge z’abaturage ariko ntibiyishobokere.


