Burundi: Bamwe mu bana biga bicaye hasi

Sangiza iyi nkuru

Abanyeshuri mu mashuri abanza yo mu Ntara ya Cibitoke, mu Burundi, imyigire yabo ibangamiwe n’ibyumba bike by’amashuri bigiramo, bityo bamwe bakiga birambije hasi.

Kuva umwaka w’amashuri 2019-2020 watangira, mu bigo bimwe byo mu Ntara ya Cibitoke, ibyumba by’amashuri ni bike ugereranije n’abanyeshuri babyigiramo, by’umwihariko hakaba n’ikibazo cy’ubuke bw’intebe.

Aba bana bati”Twiga twicaye hasi, ntabwo tubasha gukurikira neza amasomo.”

Ababyeyi bavuga ko batumva uburyo abana babo biga bicaye hasi mu gihe Guverinoma y’u Burundi yo yemeza ko ibyumba by’amashuri bihagije.

Umwarimu, “Abanyeshuri basaga 160 usanga bigira mu ishuri rimwe, ibi ni ibintu mvuga nanahagararaho njyewe ubwanjye.”

Umwe muri komite y’ababyeyi yatangarije Sosmedias/Burundi ati “Turasaba Leta kuduha uburenganzira bwo kwiyubakira twe ubwacu amashuri abana bacu bigiramo”.

Abayobozi b’ibigo bavuga ko bizezwa ko bigiye gukemuka vuba bagategereza umwaka ukaza undi ugataha. Abashinzwe uburezi mu Ntara bakaba bavuga ko iki kibazo bakimenyesheje inzego zo hejuru.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *