Hashize ibyumweru bibiri ngo urubuga Bujumbura.be rushakashaka mu nyandiko ziherutse gushyirwa ahagaragara na Panama Papers zigaragaza ukuntu abayobozi bamwe na bamwe hirya no hino ku isi bagiye bashinga, ibigo hanze y’igihugu babifashijwemo n’ikigo Mossack Fonseca, bagamije kunyereza imisoro. Uru rubuga rukaba rwashakaga kumenya niba hari Abarundi bavugwamo aho ngo rwasanze hari n’abayobozi b’u Burundi bari muri iyi dosiye.
Mu Burundi hagarukamo amazina y’ibikomerezwa mu butegetsi bw’u Burundi, ndetse n’umuryango wa perezida Pierre Nkurunziza bakoze amanyanga bifashishije Abashinwa 2, umuturage uba Singapour, Umubiligi ndetse n’umunya Cote d’Ivoire. Aba bantu bane ngo batatangajwe amazina kubera ko uru rubuga rugikora iperereza bazwiho kuba ari bo bahishaga amafaranga ya Nkurunziza n’abantu bamwegereye.
Za sosiyete zagiye zishingwa muri Afurika no muri Aziya ngo zihishwemo amafaranga y’ibikomerezwa mu Burundi, ku rutonde hakaba hanagaragaraho amazina ya bamwe mu barwanya ubutegetsi bahoze mu butegetsi. Hariho kandi n’abanyemari bagiye barangwa n’ibikorwa by’iyezandonke.
Iyi nkuru ivuga ko miliyoni zisaga 450 z’Amayero zashowe muri izo sosiyete kuva mu 2007 kandi ngo 65% byayo akaba yihariwe n’umuryango wa Nkurunziza (Bavugamo Nkurunziza, umugore we, Denise ndetse n’umuhungu we Kelly).
Abandi bantu b’ibikomerezwa bavugwamo ni Gen. Bunyoni, perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Pascal Nyabenda (uherutse gusohora miliyoni 25 z’Amarundi yizihiza isabukuru y’imyaka 50), ndetse n’umunyemari, Aloys Ntakirutimana. Nyakwigendera Gen. Adolphe Nshimirimana nawe akaba ngo yari afite sosiyete mu Butaliyani yashinzwe mu 2013 yamufashaga mu iyezandonke.
Ku ruhande rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, amazina ya Nduwimana Onesime na Gervais Rufyikiri nayo agaruka mu nyandiko nyinshi za Panama Papers.
Tubibutse ko hari n’Abanyarwanda bavuzwe muri izi nyandiko za Panama Papers, aho havugwaga sosiyete yashinzwe mu Bwongereza, ariko minisiteri y’imari y’u Rwanda ikaba yaranyomoje ivuga ko iyo sosiyete yitwa Debden Investiments Ltd yashinzwe bizwi na leta hatari hagamijwe kwigwizaho imitungo cyangwa gukwepa imisoro.
Minisitiri w’imari Claver Gatete akaba yaragize ati: “Debden Investments Ltd, ni ikigo cyavuzwe muri Panama Papers, cyashinzwe na Guverinoma y’inzibacyuho y’u Rwanda mu 1998. Cyari uburyo bwihariye guverinoma yifashishaga mu kubona serivisi zimwe na zimwe zitari zoroshye kuboneka muri icyo gihe kuko guverinoma yakoraga mu buryo bugoye cyane.”
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com




