Ku nshuro ya gatatu, mu gihugu cy’u Burundi abantu bane bahoze mu gisirikare ku rwego rwa ofisiye bashinjwa uruhare mu iyicwa rya Merchior Ndadaye bongeye kugezwa imbere y’ubutabera.
Abo ni ba colonels Laurent Niyonkuru, Anicet Nahigombeye, na Gabriel Gunungu, ndetse na Gen. Celestin Ndayisaba. Bagejejwe imbere y’Urukiko rw’Ikirenga rwa Gitega ku nshuro ya gatatu kuri uyu wa Kabiri ushize.
Iyi nkuru dukesha SOSMediasBurundi ikaba ivuga ko bageze ku rukiko barinzwe cyane n’abapolisi n’abakozi b’urwego rw’igihugu rw’iperereza ruzwi nka SNR mu mgambo ahinnye y’Igifaransa.
Nk’uko umwe mu bungaira abaregwa yabitangaje, ngo aba basirikare bakuru bane bahoze mu ngabo z’u Burundi bashinjwa uruhare mu iyicwa rya Perezida wa mbere w’u Burundi watowe binyuze muri demokarasi, Merchior Ndadaye, wishwe amaze amezi atatu ku butegetsi, kuva ku itariki 10 Nyakanga kugeza ku itariki 21 Ukwakira 1993.
Bashinjwa kandi kwigomeka ku butegetsi n’ubwicanyi, kwangiza no gusahura. Icyemezo cy’urukiko kikaba gitegerejwe bitarenze kuri uyu wa Kane.
Mu nshuro ebyiri babanje kugaragara mu rukiko, urukiko rw’ikirenga rwemeje ko bakurikiranwa bafunze.


