Nyuma yaho umuhuza mu biganiro w’Abarundi, Benjamin Mkapa, asabiye Perezida Nkurunziza w’u Burundi, guha imbabazi z’agateganyo abafunze bashinjwa gushaka kumuhirika ku butegetsi, iki cyifuzo gisa nk’icyasamiwe ejuru cyamaganwa na Leta.
Mkapa we yagejeje kuri Perezida Nkurunziza icyifuzo cye amutangariza ko byaba byiza kurushaho bariya na bo bafunze baramutse bitabiriye ibiganiro bihuza ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD n’abatavuga rumwe na ryo.
Mu gihe Perezida Nkurunziza nawe ubwe avuga ko nta bushobozi afite bwo kurekure abashinjwa gushaka kumuhirika ku butegetsi, abaturage nabo bazindukiye mu mihanda kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Mata 2017, bamagana igitekerezo cya Mkapa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Leta y’u Burundi yo ivuga ko itazigera irekura abashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi, ahubwo igasaba ko n’abahunze, ibihugu bibacumbikiye byabashyikiriza u Burundi bagakurikiranwa n’inkiko.
Abafunze basabirwa imbabazi, barimo Gen Cyrille Ndayirukiye wahoze ari Minisitiri w’Ingabo mu Burundi, n’abandi bafatanwe nwe nyuma ya Coup d’Etat yo ku wa 13 Gicurasi 2015, yapfubye. Ubu bakaba barakatiwe gufungwa burundu
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/bwiza.com


