Umuhanda Kayanza-Akanyaru unahuza u Burundi n’u Rwanda umaze amezi 10 warangiritse mu gihe havugwa ko imipaka ihuza ibihugu byombi ishobora gufungurwa vuba, abawukoresha bakaba basaba ko wavugururwa.
Kuva mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka, uyu muhanda wa Kayanza-Kanyaru ntukiri nyabagendwa kuko wangiritse ahantu habiri, igice cyangiritse cyane kikaba ari icyo ku kiraro kiri hejuru y’uruzi rwa Kayave, mu birometero nka 10 uvuye ku mupaka w’u Burundi n’u Rwanda uzwi nk’Akanyaru-Haut.
Icyo kiraro cyo mu Mudugudu wa Butegana, muri Zone Mparamirundi, muri Komini ya Busiga, mu Ntara ya Ngozi cyarasenyutse nk’uko iyi nkuru dukesha RPA ikomeza ivuga.
Umuhanda Kayanza-Akanyaru kandi wangiritse ahagana Kukamigara. Ni muri Zone ya Mparamirundi n’ubundi muri Komini Busiga.
Umukoki munini wiciye mu gice kinini cy’umuhanda bituma utaba nyabagendwa kuva mu mezi ashize. Ni mu gihe umuhanda Kayanza-Akanyaru ari umwe mu mihanda y’ingenzi ihuza u Burundi n’u Rwanda.
Abantu bakunda kuwukoresha barimo n’abaturuka mu ntara za kure mu gihugu kimwe n’abatuye Ngozi na Kayanza basaba ko uyu muhanda wavugururwa mu gihe hitezwe ko umupaka uhuza u Burundi n’u Rwanda wakongera gufungurwa nyuma y’igihe kirekire ibihugu byombi byarahagaritse ubuhahirane.


