Burundi: Batatu baheruka gutera amabuye imodoka za Perezida Ndayishimiye bakatiwe imyaka 30

Sangiza iyi nkuru

Ubutabera bw’u Burundi kuri iki cyumweru, bwakatiye igifungo cy’imyaka 30 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutera amabuye imodoka zari ziherekeje Perezida, Evariste Ndayishimiye, bagamije kumugirira nabi.

Imodoka zari ziherekeje Perezida Ndayishimiye zaterewe amabuye ahitwa Musave, agace gaherereye muri Komini Kayanza ho mu ntara ya Kayanza.

Byabaye ku wa gatatu tariki ya 05 Kanama, ubwo umukuru w’igihugu cy’u Burundi yari yerekeje mu ntara ya Kayanza, mu ngendo zizenguruka Igihugu cy’u Burundi.

Amakuru avuga ko icyo gihe abantu batatu bateze imodoka zari ziherekeje Ndayishimiye bakazitera amabuye, gusa bakaza gutabwa muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano.

Kuri iki cyumweru bariya bantu uko ari batatu, bakatiwe n’urukiko rwa Kayanza igifungo cy’imyaka 30 kuri buri umwe, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gushaka kugirira nabi umukuru w’igihugu.

Perezida Evariste Ndayishimiye amaze amezi abiri ayobora u Burundi, gusa bivugwa ko mu bo basangiye inshingano hari abatamushaka, bigakekwa ko ari bo bari batumye bariya bantu ngo bamwivugane.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Burundi: Batatu baheruka gutera amabuye imodoka za Perezida Ndayishimiye bakatiwe imyaka 30
    sha ntabwenge mugira umuntu akagushuka ryagutera amabuye imodoka yaperezida akaryaye we yigaramiye nkamwe mukwiye gupfa wasanga mwarize ayo mwize yapfuyubus

  2. Burundi: Batatu baheruka gutera amabuye imodoka za Perezida Ndayishimiye bakatiwe imyaka 30
    sha ntabwenge mugira umuntu akagushuka ryagutera amabuye imodoka yaperezida akaryaye we yigaramiye nkamwe mukwiye gupfa wasanga mwarize ayo mwize yapfuyubus

  3. Burundi: Batatu baheruka gutera amabuye imodoka za Perezida Ndayishimiye bakatiwe imyaka 30
    Koko abarundi ntabwenge peee!!! Kubahuka imodoka ya perezida uwariwe wese ninko kubahuka imana kuko perezida aba ahagarariye imana mugihu ayoboye.

  4. Burundi: Batatu baheruka gutera amabuye imodoka za Perezida Ndayishimiye bakatiwe imyaka 30
    Koko abarundi ntabwenge peee!!! Kubahuka imodoka ya perezida uwariwe wese ninko kubahuka imana kuko perezida aba ahagarariye imana mugihu ayoboye.

  5. Burundi: Batatu baheruka gutera amabuye imodoka za Perezida Ndayishimiye bakatiwe imyaka 30
    UWIYISHE NTARIRIRWA SIBOBABONA, ARIKO WENDA NIBA I BURUNDI HABAYO LIBERATION CONDITIONELLE NYAKUBAHWA PEREZIDA NDAYISHIMIYE NAMWISABIRA KUZACA INKONI IZAMBA AKABAREKURA N’AHO UBUNDI BAMUTEYE AMABUYE KUKO ARIYO BARI BAFITE IYO BAGIRA RPG MURABYUMVA UBUTUBATURIRIRA MU MYOTSI DORE KO ABA BATURANYI BACU IBYAGO BYABO BITUGERAHO NATWE MBIFURJE KURORANIRWA MURI VYOSE.

  6. Burundi: Batatu baheruka gutera amabuye imodoka za Perezida Ndayishimiye bakatiwe imyaka 30
    UWIYISHE NTARIRIRWA SIBOBABONA, ARIKO WENDA NIBA I BURUNDI HABAYO LIBERATION CONDITIONELLE NYAKUBAHWA PEREZIDA NDAYISHIMIYE NAMWISABIRA KUZACA INKONI IZAMBA AKABAREKURA N’AHO UBUNDI BAMUTEYE AMABUYE KUKO ARIYO BARI BAFITE IYO BAGIRA RPG MURABYUMVA UBUTUBATURIRIRA MU MYOTSI DORE KO ABA BATURANYI BACU IBYAGO BYABO BITUGERAHO NATWE MBIFURJE KURORANIRWA MURI VYOSE.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *