Mu gihe mu Rwanda twatangiye Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku inshuro ya 23, mu gihugu cy’abaturanyi ho ngo baribuka ku nshuro ya 23 iyicwa rya perezida Cyprien Ntaryamira, aho ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD ryasabye leta kubaza u Rwanda abishe uwari perezida w’u Burundi wiciwe rimwe n’uwari perezida w’u Rwanda, Habyarimana.
Itangazo rijyanye n’uyu munsi CNDD yashyize ahagaragara, yavuze ko yongeye gusaba Leta y’u Burundi gusaba Leta y’u Rwanda umucyo kw’iyicwa rya Ntaryamira hakamenyekana ababigizemo uruhare nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.
Iri shyaka kandi ryavuze ko riboneyeho umwanya wo gusabira impozamarira imiryango yasizwe n’abapfuye ku rugero rumwe nk’itsinda ry’abapilote b’Abafaransa bari batwaye indege aba bakuru b’ibihugu byombi baguyemo.
Kuwa 06 Mata 1994 nibwo indege yari itwaye uwari perezida w’u Rwanda, Juvenal Habyarimana n’uwari perezida w’u Burundi, Cyprien Ntaryamira, yarasiwe hafi y’ikibuga cy’indege cya Kanombe abari mu ndege bose bahasiga ubuzima. Iyi ndege kandi bikba bivugwa ko yaguyemo abaminisitiri babiri b’Abarundi; Bernard Ciza na Cyriaque Simbizi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nyuma y’ihanurwa ry’iyi ndege, urubyiruko rw’ishyaka MRND ryari ku butegetsi mu Rwanda n’urw’andi mashyaka bari bahuje ingengabitekerezo, rwiraye mu Batutsi rwica rutarobanuye umugabo n’umugore cyangwa umwana n’ukuze, umusaza n’umukecuru, mu minsi 100 gusa abasaga miliyoni bahasiga ubuzima tutibagiwe n’Abahutu batavugaga rumwe n’ubutegetsi.
Iperereza ryakozwe n’Abafaransa, Marc Trevidic na Nathalie Poux mu 2012 ryagaragaje ko indege ya Habyarimana yahanuwe n’imbunda yari mu kigo cya gisirikare cya Kanombe cyagenzurwaga n’izari ingabo z’u Rwanda (Ex-FAR). Guverinoma y’u Rwanda ikaba ivuga ko indege yahanuwe n’intagondwa z’Abahutu zitifuzaga ko Habyarimana asangira ubutegetsi n’Abatutsi.
Abakeneye ko bwiza.com yazabasura, n’igihe mukeneye ko hari ibitangazwa mu binyamakuru byayo wakwandika kuri E-mail ya meckypro@gmail.com,cyangwa mugahamagara kuri 0784685981.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


