Ishyaka CNL ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burundi, rirashinja Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu kurikorera Coup d’état nyuma yo kurigenera imyanya mike mu badepite bagomba kwinjira muri EALA.
Kuri uyu wa Gatatu ni bwo abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi (umutwe w’abadepite) bateranye, mu rwego rwo guhitamo abadepite bagomba guhagararira iki gihugu mu nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA).
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi, Gélase Daniel Ndabirabe, yavuze ko mu badepite bagomba kujya muri EALA batandatu muri bo bagomba kuva mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi, mu gihe andi mashyaka asigaye arimo CNL, UPRONA ndetse n’ubwoko bw’Abatwa buri rimwe rugomba gutanga umudepite umwe.
Ni ibyarakaje cyane ishyaka CNL, ku buryo abadepite baryo banze no kwitabira iterana ryo kuri uyu wa Gatatu.
Umuyobozi w’iri shyaka, Agathon Rwasa, yabwiye itangazamakuru ko bitumvikana ukuntu ishyaka CNL risanzwe rifite mu nteko abadepite 25 rihagararirwa n’umudepite umwe wenyine muri EALA, avuga ko ibyabaye ari Coup d’état yakorewe ishyaka rye.
Ati: “Ibi ni igitutsi. Ni gute ishyaka rifite mu nteko abadepite barenga 25 rishobora kugira umudepite umwe gusa muri EALA nka UPRONA isanzwe ifite umudepite umwe wenyine cyangwa Abatwa bashyizweho? Iyi ni Coup d’état.”
Ishyaka CNL ribinyujije ku rubuga rwaryo rwa Twitter, ryavuze ko abadepite baryo banze kwitabira iterana ryo kuri uyu munsi “kubera ko bahishwe ibiri ku murongo w’ibyigwa.”
CNL yaherukaga gutangaza no kuba yarahejwe mu minsi ishize ubwo hashyirwagaho abagize Guverinoma nshya y’u Burundi, ivuga ko bibabaje kuba abaminisitiri 15 bashyizwe muri Guverinoma nta n’umwe wo ku ruhande rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
Mu badepite ba CNDD-FDD byemejwe ko bagomba kwinjira muri EALA harimo Joseph Ntakarutimana, Saïdi Kibeya, Momamo Karerwa, Victor Burikukiye, Jean Marie Muhirwa na Gabriel Ntisezerana; mu gihe Nkurunziza Olivier agomba guhagararira UPRONA.


