Abakurikiranira hafi politiki y’ u Burundi bemeza ko n’ubwo ibiganiro biherutse kubera i Arusha muri Tanzania byananiwe kugera ku ngingo z’ ingenzi ariko amatora ateganyijwe agakorwa hubarijwe amategeko bishobora gutuma Demokrasi ishimangirwa muri iki gihugu.
Ibi bitangiye gutekerezwa mu gihe ishyaka riyoboye u Burundi CNDD-FDD risa nirishaka kwemerera ayandi mashyaka yose ko yakwiyamamaza mu gihugu hose ndetse n’ indorerezi mpuzamahanga zigakora akazi kazo mu mudendezo n’ ubwisanzure.
Muri aya mashyaka ya politiki yemerewe kwitabira amatora haravugwa cyane FNL ya Agathon Rwasa, MSD ya Alexis Sinduhije ndetse n’ andi yose ashoboye anifuza yahawe ikaze mu Burundi nk’ uko bitangazwa na Butundidaily.
Gusa kugeza magingo aya, amateka y’ amatora muri Afurika agaragaza ko kugirango bigende neza ari uko urwego rushinzwe amatora rutagomba kugira aho rubogamira ndetse ntirugire uruhande rushyigikiye kurusha urundi.
Abakurikiranira hafi politiki y’ u Burundi nk’ igihugu cyaranzwe n’ amateka ashingiye ku ivanguramoko basanga FNL izahangana bikomeye na CNDD-FDD kubera aya mashyaka yombi agizwe ahanini n’ Abahutu.
Bityo na MSD ishobora kuzahangana na UPRONA yamaze imyaka myinshi iyobora u Burundi kandi iharanira ahanini inyungu z’ Abatutsi.
Bitewe na politiki y’ isaranganyabutegetsi(quota) nk’ uko byemejwe mu biganiro bya Arusha muri 2003 , mu Nteko Abahutu bazaba ari 60% naho Abatutsi babe 40% kimwe no mu gisirikare no mu zindi nzego zose za Leta.
Ku ruhande rwa CNDD-FDD, Leta ya Perezida Pierre Nkurunziza ntikozwa gahunda yo gusaranganya ubutegetsi kuko ishobora kuburiramo ndetse binatuma ishobora kwiba amajwi cyane ko izi neza ko Agathon Rwasa nawe ashyigikiwe n’ abarundi batari bacye.
Ku rundi ruhande, UPRONA nk’ ishyaka ryategetse u Burundi kuva bwabona ubwigenge ikomeza kwikanga MSD ya Alexis Sinduhije kubera ko politiki ye ifite impinduramatwara idasanzwe mu gihe cyose itinze amatora hashobora kubaho imikorere mishyashya bityo UPRONA ikazibagirana burundu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Suleiman Hakiza/Bwiza.com


